Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Phénéas Munyarugarama wari mu bashakishwa n’uru rwego kubera uruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, yapfuye mu myaka 20 ishize.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, byavuze ko nyuma yo kwemeza ko Protais Mpiranya na we yapfuye, uyu mugabo witwa Phénéas Munyarugarama na we yapfuye.
IRMCT yemeje ko Phénéas Munyarugarama yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gashyantare 2002.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yavuze ko gutangaza ibi, ari ukumenyesha abagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe n’uyu mugabo, ko ikirego cye gihagaritswe.
Uyu mugabo uvugwaho kugira uruhare runini mu bitero byishe abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama, yayoboye ibitero byinshi ndetse akaba yanakekwagaho ibyaha byo gufata ku ngufu abatutsikazi.
Phénéas Munyarugarama wahoze agite ipeti rya Lieutenant Colonel, muri Kamena 1994, yahunganye n’umuryango we muri Zaire ndetse aza no kujya mu mitwe y’abahoze mu gisirikare yabagamo irimo uwa FDLR.
IRMCT yagombaga kuburanisha uyu mugabo, ivuga ko ubu isigaranye ibirego bine birimo icyo ishyize imbere cya Fulgence Kayishema uheruka kugaragara ko yigeze kuba muri Afurika y’Epfo.
RWANDATRIBUNE.COM