Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, bakomeje gushinja Perezida Evariste Ndayishimye w’u Burundi gushyigikira umutwe wa M23 no kuba inyuma y’umugambi wo gucamo igihugu cyabo ibice( Balkanisation).
Mu nkuru yasohowe na Rwandatribune.com kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, ifite umutwe ugira uti:”https://rwandatribune.com/perezida-ndayishimiye-ashigikiye-m23-no-kuba-inyuma-yumugambi-wa-balkanisation-martin-fayulu/
ivuga ku mpamvu zashingiweho na Martin Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa DRC, washinje Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi gushyigikira umutwe wa M23 no kuba inyuma y’umugambi wa Balkanisation.
Kuri ubu hamenyekanye andi magambo yavuzwe na Perezida Evariste Ndayishimye kuwa 28 Ugushyingo 2022 i Nayirobi muri Kenya, yatumye Abanyekongo batandukanye batangira kutamushyira amakenga bavuga ko nawe ashigikiye umutwe wa M23 no kuba inyuma y’umugambi wo gucamo ibice igihugu cyabo.
Evariste Ndyishimye, yavuze amagambo agira ati:” Ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango w’
Afurika y’Uburasirazuba, zizaguma muri DRC kugeza ubwo igisirikare cya DRC ( FARDC) na Polise y’iki gihugu bizagira ubushobozi bwo kurinda umutekano w’Abaturage.”
Nyuma y’iri jambo, bamwe mu Banyekongo bavuze ko Perezida Ndayishimye asa nuwasuzuguye inzego zishinzwe umutekano n’Ubuyobozi bwa DRC, ashaka kugaragaza ko badashoboye kurinda no kuyobora igihugu cyabo.
Bongeraho ko ikibyihishe inyuma, ari ukugirango izi ngabo zizatinde mu Burasirazuba bwa DRC, mu rwego rwo gukingira ikibaba umutwe wa M23, ufite gahunda yo kurema igihugu gishya kigenga mu Murasirazuba bw’igihugu cyabo DRC.
Aha, niho benshi mu Banyekongo barimo na Martin fayulu, bahera bashimangira ko Perezida Evariste Ndayishimye ,nawe yamaze kujya mu Bayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari, bashigikiye umutwe wa M23 no kuba inyuma y’umugambi wo gucamo ibice igihugu cyabo( Balkanisation).
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com