Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yaba yegujwe na Njyanama y’Akarere ke, ndetse biza kuba impamo, benshi batangira gutangaza ko byari ngombwa kubera ko hari ibyo yakoze bitari bikwiriye kwihanganirwa.
Nubwo uyu muyobozi yegujwe, ariko ntiyanumvikanaga nabo bakoranaga barimo na Njyanama y’Akarere ke, k’uburyo ibyo guhuza kwabo byari bisigaye bifatwa nk’ibitazashoboka, hari amakuru avuga ko mu bitumye yeguzwa kandi harimo ibidasanzwe byabaye mu ishyingurwa ry’abahitanywe n’ibiza mu minsi ishize.
Ubwo hashyingurwaga abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu abantu batunguwe no kuba harabayeho amakosa akomeye aho umuntu yajyaga gushyingura uwe, bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshyeho.
Byavumbuwe n’umukecuru wavuze ko atashyingura umwana we atabanje kumusezera, bagipfundura isanduku basanga harimo umukecuru.
Byabaye ngombwa ko n’izindi sanduku zipfundurwa buri muntu akareba uwo mu muryango we agiye gushyingura, batungurwa no kuba amazina ari ku musaraba uri ku isanduku atandukanye n’abitabye Imana bari mu isanduku.
Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Umugaba w’Ingabo n’abandi bagaye Meya Kambogo bamwereka ko asebeje ubuyobozi imbere y’Abaturage.
Hari ikibazo kandi cya bamwe mu bahitanwe n’ibiza bashyinguwe mu gitaka bisanzwe maze akabwira abayobozi bamukuriye ko bashyinguwe mu masanduku.
Hiyongereyeho n’ibindi bibazo byo kutumvikana n’abo bakorana ku buryo akazi kasaga nk’akahagaze mu Karere ka Rubavu.
Byari bigeze ku rwego aho Meya Kambogo wazanywe na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu adakorana na Gitifu w’Akarere ndetse n’abandi bayobozi.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Ignace Kabano yatangaje ko mu gihe cya vuba hasohoka itangazo rigena ufata inshingano zo kuyobora Akarere ka Rubavu.
Aka Karere bimaze kuba nk’akamenyero ko kugira ngo uwatangiye manda ayirangize yewe n’uyihereye mo hagati iyo isoje atirukanywe ariruhutsa ariko ntashobora gusubira ho.
Uwineza Adeline