Ejo kuwa 16 Nyakanga i Nairobi muri Kenya, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo, yagiranye ibiganiro by’ibanga na William Ruto wa Kenya, ku ngingo irebana n’ikibazo cy’umutwe wa M23 ndetse n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC muri rusange.
Ni nyuma y’inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ,yateraniye i Nairobi muri Kenya ku nshuro yayo ya gatanu ,igamije gusuzuma uko ubumwe bw’ifashe ku mugabane w’Afurika .
Muri iyi nama, Umuryango wa EAC wari uhagarariwe na Evariste Ndayishimiye mu gihe SADC yari ihagarariwe na Perezida Felix Tshisekedi, naho CEDEAO ikaba yari ihagariwe na Bola Tunibu . Ni inama kandi yanitabiriwe na Perezida wa Minisri Abdel Fatah Al Sisi hamwe na Ally Bongo wa Gabo n’abandi banyacyuhiro.
Mu gihe insanganyamatsiko y’iyi nama yari “kwiga ku kwihutisha ubucuruzi bwa Afurika bw’igenga” Perezida Felix Tshisekedi we nk’uko bisanzwe, yahise anagaruka ku kibazo cy’Umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cye avuga no ku mutwe wa M23.
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi , yashimangiye umuhate we mu guhangana na M23 ndetse yongera gushinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’uyu mutwe.
Nyuma yaho gato ,Perezida Felix Tshisekedi yahise agirana ibiganiro by’ibanga na William Ruto wa Kenya , byari bigamije kuganira ku kibazo cya M23 n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma y’ibi biganiro ariko, aba bakuru b’ibihugu byombi ,banze kugira icyo batangariza itangazamakuru cyangwa se gutanga ubusobanuro kubyo bibanzeho mu kiganiro cyabo n’ibyemeranyijweho hagati y’impande zombi .
Imboni ya Rwandtribune.com iri mu mujyi wa Nairobi, yavuze ko hari Abanyamakuru bo muri uwo mujyi, babashije kumenya ibyari bikubiye mu kiganiro kibanga hagati ya Perezida Tshiskedi na William Ruto .
Aya makuru ,akomeza avuga ko muri ibyo biganiro, Willam Ruto yongeye kugira inama Perezida Tshisekedi, kwemera ibiganiro n’Umutwe wa M23 bahanganye, mu rwego rwo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa DRC ndetse ngo akabikora ku neza y’abaturage b’Abanye congo bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyo ntambara .
Perezida Tshisekedi ariko, ngo yakuriye inzira ku murima Perezida William Ruto, amubwira ko nta biganiro Guverinoma ye iteze kugirana na M23 ,ahubwo ko uyu mutwe wakwemera gukurikiza gahunda yashyizweho na Guverinoma, igamije kwambura abarwanyi bawo intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe .
Perezida Tshisekedi kandi ,ngo yongeye kwibutsa William Ruto ko yiteguye guhangana n’umutwe wa M23 hamwe n’abaterankunga bawo, mu gihe uyu mutwe wakomeza kwanga gukurikiza iyo nzira yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ibi kandi niko biheruka kugendekera Uhuru Kenyata mu mujyi wa Goma mu biganiro aherutse kugirana n’itsinda rya Guverinoma ya DRC ryari riyobowe na Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za muri Repbulika Iharnira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe , Uhuru Kenyata nk’umuhuza mu biganiro bya Nairobi, yasabye uruhande rwa Guverinoma ya DRC kwemera ibiganiro na M23 ngo kuko uyu mutwe wubahirije ibyo usabwa n’imyanzuro ya Nairobi na Luanda ariko ariko Jean Pierre bemba amuha igisubizo kimeze nk’icyo Perezida Tshisekedi yaha William Ruto.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com