Perezida Félix Tshisekedi yafashe iya mbere yohereza intumwa ze muri Congo Brazzaville, Nyuma y’imyitwarire idahwitse yabaturage be kugira ngo asabe imbabazi mugenzi we ndetse hanaganirizwe impunzi za DRC zifuza gutaha, ndetse banaganire ku mubano w’ibihugu byombi umaze iminsi warajemo agatotsi.
Perezida Tshisekedi yohereje abagize guverinoma ya Sama Lukonde kwa Perezida Denis Sassou N’Guesso kugira ngo bamusabire imbabazi ndetse bongere kubyutsa umubano bari basanganywe kuva na Kera.
Izo ntumwa za Perezida zari zigizwe na Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Modeste Mutinga na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije Crispin Mbadu, kugira ngo bongere babaze uko Abanye congo bakongera kuba muri iki gihugu batikandagira.
Intumwa za Kinshasa zakiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cya Congo B, Raymond Zéphirin Mboulou, imbere y’intumwa ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Izi ntumwa za Kinshasa zashimiye perezida N’Guesso uburyo bakiriwe n’ubwo bari baje muruzinduko rusa n’urutunguranye, batanze kandi ubutumwa bari bahawe na Perezida Tshisekedi bwo gushimira uburyo abaturage ba Congo bamaze imyaka igera kuri 35 bari muri iki gihugu cya N’Guesso.
Izi ntumwa kandi zagombaga kuganira n’impunzi zo muri Congo ziba muri iki gihugu kugira ngo bamenye izifuza gutahuka mu gihugu cyabo, hanyuma bafashwe gutaha mu gihugu cyabo.
Izi mpunzi ziherutse guteza akaduruvayo ubwo igihugu cyabo cyari mu myigaragambyo itandukanye, kubera iyi myitwarire ndetse n’ibyo bangije, izi ntumwa zikaba zigomba kubisabira imbabazi.
Mu cyumweru gishize, Félix Tshisekedi yari yakiriye i Kinshasa, intumwa ya Denis Sassou N’Guesso, wari waje kumuha ibaruwa y’ibanga ya mugenzi we wo muri Congo Brazzaville.
Kuri uyu wa 18 Mata nibwo izi ntumwa za Kinshasa zageze muri Brazzaville.
Umuhoza Yves