Mu gitaramo mbaturamugabo Christopher ari gutegura gukorera I Bujumbura, ibiciro by’amatike byashyizwe hanze, dore ko igiciro cyo hasi ari ibihumbi 20 by’amafaranga y’Amarundi naho igiciro cyo hejuru kikaba kigera kuri Miliyoni 1 y’amafaranga y’amarundi.
Nk’uko biteganijwe Christopher azataramira i Bujumbura ku wa 30 Ukuboza 2023, icyakora nubwo hataratangazwa urutonde ntakuka rw’abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo, batangaje ko babaye batangaje ibiciro kubazifuza kwinjira muri iki gitaramo.
Uko aya matike akurikirana bikaba biteye ku buryo bukurikira dore ko ihendutse muri iki gitaramo izaba igura ibihumbi 20FBu (arenga 6500frw), igakurikirwa n’iy’ibihumbi 100FBu (33 000Frw). Uguze iyi azajya ahabwa ibyo kunywa bibiri. Hakurikiraho iy’ibihumbi 500FBu ( arenga ibihumbi 166 000Frw) mu gihe ihenze izaba igura miliyoni 1FBu (arenga ibihumbi 330 000Frw.
Christopher azakora iki gitaramo nyuma y’ibyo yakoreye i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi akunzwe mu Mujyi wa Bujumbura mu ndirimbo ze zirimo “Pasadena”, “Hashtag’’, “Mi casa” n’izindi ze zakunzwe mu myaka yashize.
Icyakora ababikurikiranira hafi bakavuga ko aya mafaranga yaba ari hejuru cyane, rwose.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com