Nyuma y’imyaka 10 umuhanzi w’Umunyamerika Michel Jackson yitabye Imana, hamenyekanye amagambo ya yunyuma yavuze mbere y’uko ishiramo umwuka.
Ni ijambo rrikubiye mu butumwa bw’amagambo (Audio) yavuze ubwo yari arembejewe n’indwara y’umutima nyuma y’igihe gito arimo yitegura gukora ibitaramo bikomeye byari bitegerejwe kuvamo akayabo k’amafaranga.
yagize ati:”Tugomba kuba abantu bintashyikirwa. Ubwo abantu bazava mu gitaramo cyanjye, ndashaka ko bazavuga ko ibyo bazabona nta handi bigeze babibona mu buzima bwabo. Nshaka kubaka ibitaro by’agatangaza bizita ku bana bato bagera kuri miliyoni ,bizaba bifite aho kureba filimi n’inzu z’imikino nyinshi. Hari abana barwara kubera agahinda gakabije. Mbafitiye agahinda kandi ni Abamarayika b’Imana. Nshaka kubikora kandi n’Imana irabimpatira.Nzi ko kuri iyi Si nta kizere cyejo hazaza gihari, gusa abana bato nibo makiroro iyi Si ishingiyeho mu bihe bizaza. Nzabikora kuko mbahoza ku mutima.”
Michel Jackson ,yitabye Imana kuwa 25 Kamena 2009 biturutse ku miti irenze igipimo yahawe na dogiteri we witwa Conrad Murray biturutse ku ndwara y’umutima yari itamworoheye.
Naho Bob Marley agiye gupfa muli 1986,yabwiye umwana we w’umuhungu ati:” Mwana wanjye,amafaranga ntabwo agura ubuzima”.Yamwibutsaga ko n’ubwo yali akize,ntabwo amafaranga yamulinze gupfa.Bihuye n’uko Yezu yadusabye gushaka imana mbere na mbere,aho kwibera mu gushaka iby’isi gusa,nkuko benshi babaho.Yongeyeho ko abumvira iyo nama azabazura ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6,umurongo wa 40 havuga.