Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntazitabira inama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe COP28 izaba kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, ikabera I Dubai.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko Perezida Joe Biden atazitabira inama ya COP28 biteganijwe ko izabera I Dubaï.
Iyi nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere biteganijwe ko izabera I Dubaï kuva kuwa 30 Ugushyingo kugeza kuwa 12 Ukuboza uyu mwaka.
Ni ibintu byatangajwe kuri uyu wa 26 Ugushyingo, ubwo batangazaga ko yaba Perezida Joe Biden ubwe cyangwa Visi Perezida Kamala Harris nta n’umwe uzaboneka i Dubai muri iki cyumweru.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP avuga ko John Kerry, intumwa y’Amerika ishinzwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ari we uzitabira iyi nama.
Biden asibye iyi nama mu gihe ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe biri mu byo yari yarashyize imbere ku butegetsi bwe.
Amakuru akomeza avuga ko impamvu nyamukuru Biden atari bwitabire iyi nama ko ari uko yitaye cyane ku bibazo by’intambara ya Israel na Hamas n’ibikorwa byo gutegura amatora ya Perezida.
Iyi nama izitabirwa n’abagera ku bihumbi 70 bagomba guhurira i Dubai ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo2023.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye inama ebyiri zabanjirije iyi zirimo iyabereye i Glasgow muri Ecosse n’iyabereye mu Misiri.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com