Amakuru turuka muri Uganda ,aravugako mu minsi ya vuba Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni ashobora gukora impinduka mu bagize Guverinoma ye .
Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda, kivuga ko cyahawe amakuru n’umwe mu bantu bo muri guverinoma ya Uganda akaba n’umwe mu bahafi ya Perezida Museveni , avugako bamwe mu Baminisitiri bashobora kwirukanwa mu gihe cya vuba kubera imyitwarire idahwitse.
Mu ba Minisitiri bashobora kwirukanwa harimo Betty Amongi Minisitiri w’Uburinganire ,umurimo n’imibereho myiza yabaturage, Mary Goretti Kitutu Minisitiri ufite intara ya Karamoja mu nshingano, na Persi Namuganza umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka.
Bivugwa ko aba bose cyane cyane Betty Amongi , bashobora kwirujanwa bagasimbuzwa abandi kubera amakosa bavugwaho harimo no gusuzugura Perezida Museveni.
Betty Amongi ashinjwa kuba yarasuzuguye Perezida Museveni ku cyemezo cyo gushyira Richard Byarugaba k’Ubuyobozi w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize NSSF.
Betty Amongi utari ushyigikiye iki cyemezo, yaje kwemera kugishyira mu bikorwa nyuma yo kotswa igitutu na Minisitiri w’Intebe mu Ukuboza 2022 ,waje kumwandikira ibaruwa imutegeka gushyira icyemezo cya Perezida mu bikorwa .
Ni mu gihe Mary Goretti Kitutu , ashobora kuzira gukoresha umutungo wa leta mu nyungu ze bwite nyuma yaho mu cyumweru gishize bamwe mu bagize umuryango we barimo na nyina, batawe muri yombi bazira kugurisha inkunga yari igenewe abaturage bo muri Karamoja .
Persis Namuganza we arazira kuba yarabeshye ko Perezida Museveni yamuhaye amabwiriza yo guha abashoramari ubutaka bwa Leta buherereye Naguru-Nakawa.
Jesica Mukarutesi