Perezida wa Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, akomeje kwiyegereza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo gukorana nabo kugirango batashoze intambara Rwanda.
Muri iyi minsi ariko , perezida Felix Tshisekedi , yahisemo kwiyegereza cyane Eugene Gasana akaba ariwe bari kugirana ibiganiro byihariye.
Muri uyu mwaka wa 2023, Perezida Felix Tshisekedi amaze guhura na Eugene gasana inshuro ebyri zose mu buryo buzwi n’izindi nshuro zagizwe ibanga .
Ubwambere mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka turimo ,Perezida Tshisekedi, yatumiye Eugene gasana ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye kugirango aze i Kinshasa ndetse amwakirira mu biro bye bikuru(Presidence) bagirana ibiganiro byihariye.
Ejo bundi ubwo yari I New York mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku nshuro ya 78,
nabwo Perezida Tshisekedi ,yongeye kugirana ibiganiro byihariye na Eugene Gasana mu rwego rwo kurushaho kunoza umugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kuki Perezida Felix Tshisekedi ari kwibanda cyane kuri Eugene Gasana, kurusha abandi bantu babarizwa mu mitwe irwanya u Rwanda?
Amakuru Rwandatribune.com ikesha umwe mu banyapolitiki bo muri DRC utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko Perezida Tshisekedi, “ya yahisemo undi muvuno wo gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ibiganiro akazajya abigirana n’umuntu umwe yahisemo ko abahagararira”.
Ni muri urwo rwego Perezida Tshisekedi , ngo yahisemo Eugene Gasana, ngo kuko yasanze ariwe muntu wakoranye na FPR-Inkotanyi kandi ufite ubunararibonye muri Diporamasi.
Perezida Tshisekedi , ngo yaracukumbuye asanga Eugene Gasana, yaragize kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya ndetse aza no kuba Ambasaderi warwo mu muryango w’Abibumbye(ONU) n’indi mirimo ikomeye mubya diporomasi uyu mugabo yakoze akiri mu butegetsi y’u Rwanda.
Ibi ,ngo byatumye perezida Tshisekedi amuhitamo ngo kuko yasazne afite ubuanararibonye mubya diporomasi mpuzamahanga, bituma asaba abandi bari mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kujya baganira na Eugene Gasana akaba ariwe umushyira nawe ibyufuzo byabo, hanyuma Perezida Tshiseki nawe akamuha ubutumwa abashyira gahunda igakomeza ityo.
Ibi, ngo biri mu rwego rwo kwirinda akajagari no kwirinda ko byagaragara ko Perezida Tshsisekedi ari kugirana ibiganiro n’imitwe itandukanye irwanya u Rwanda , bityo ngo kuriwe kuganira na Eugene Gasana ,bikaba bishobora gufatwa nk’ubucuti busanzwe.
N’ubwo Perezida Tshiskedi yahisemo Eugene Gasana, kugeza ubu , bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , by’umwihariko abohoze mu butegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal, ntabwo barabyakirana amaboko yombi , ngo kuko bafata Eugene gasana nk’intasi ya FPR-Inkotanyi, bitewe n’uko yahoze akora imirimo ya diporomasi kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi mu 1994.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com