Perezida Felix Tshisekedi, yafashe umwanzuro wo kutitabira inama izahuza Abayobozi b’Ibihugu by’ Afurika n’Uburusiya ,iteganyijwe kuwa 27 Nyakanga 2023 ,ikazabera mu mujyi wa Saint Petersbourg.
Ni icyemezo Perezida Tshisekedi, yafashe ku mugoroba wo kuwa 24 Nyakanga 2023 habura iminsi itatu gusa, kugirango iyo nama itangire.
Perezida Felix Tshisekedi , yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki cyemezo yafashe, ahubwo avuga ko yahisemo kutitabira iyo nama igomba guhuza Uburusiya n’Abayobozi b’ibihugu by’ Afurika ku mpamvu ze bwite.
Yakomeje avuga ko uzamuhagararira muri iyo nama, ari Jean –Pirre Bemba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo.
Ni iki kibyihishe inyuma?
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Perezida Tshisekedi, yafashe iki cyemezo mu buryo butunguranye, ngo kuko itsinda rigizwe n’abamubanziriza barimo n’abashinzwe umutekano we, ryari ryatangiye urugendo ryerekeza mu Burusiya.
Ku mugoroba wo kuwa 23 Nyakanga 2023, ngo nibwo abajyanama ba Perezida Tshisekedi, bamwegereye maze bamusaba kutitabira iyo nama ,kugirango bitazagongana n’indi nama y’Umuryango wa Francophonie izabera i Kinshasa kuwa 28 Nyakanga mu gihe iy’Uburusiya igomba kuba kuwa 27 Nyakanga 2023.
Perezida Tshisekedi kandi, ngo niwe uzavuga ijambo ryo gufungura imikino izahuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ,bitewe n’uko izabera mu gihugu cye , bityo akaba yahisemo kuterekeza mu Burusiya mu rwego rwo kwanga kwiteranya n’Abafaransa badacana uwaka n’Uburusiya muri ibi bihe.
Ikinyamakuru Jeune Afrique , cyatangaje ko umwe mu begereye Perezida Tshisekedi, utashatse gushyira amazina ye hanze, yahishyuye impamvu nyamukuru yatumye Perezida Tshisekedi afata umwanzuro wo kutitabira iyi nama ku munota wanyuma .
Ngo Perezida Tshisekedi, yanze ko yarebwa ijisho ribi n’Ibihugu by’Uburengerazuba birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, bihanganye n’Uburusiya muri Ukraine.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Tshisekedi , yitabiriye inama iheruka guhuza Uburusiya n’Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika yabeye mu mwaka wa 2019 , gusa icyo gihe intambara ya Ukraine n’Uburusiya ikaba itari yagatangira.
Kugeza ubu kandi, biravugwa ko atari Perezida Tshisekedi gusa utazitabira iyi nama, ngo kuko hari n’Abandi ba Perezida bo ku gabane w’Afurika batazitabira iyi nama kubera igitutu bari gushyirwaho n’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com