Repuburika y’Uburundi yasobanuye impamvu abantu batanu bakorera imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bo muri iki gihugu batawe muri yombi, batangaza ko bose bashinjwa gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Burundi ndetse bakaba binjiza amafaranga batagaragaje aho yavuye.
Nkuko byatangajwe na Martin Niteretse ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu yavuze ko aba bantu bahagaritswe nyuma y’iperereza ryakozwe mu gihe cy’amezi 3, iryo perereza rikaba ryaragaragaje ko aba bantu bakorana n’amashyirahamwe atemewe n’u Burundi kandi bemeza ko aba bantu bahabwa amafaranga menshi avuye hanze atajya amenyerwa inkomoko.
Aba bantu bafunzwe ni abagore bata bahagaritswe inyuma y’amatohoza yaramaze amezi atatu akorwa yerekanye ko bakorana n’amashirahamwe atemewe n’Uburundi kandi baronswa amafaranga menshi avuye hanze y’igihugu atawuzi neza ahava. Abafunzwe ni abakenyezi batatu n’umugabo umwe.
Aba bantu bafashwe ni abagore batatu n’abagabo batatu barimo bane bafatiwe ku kibuga cy’ingege cya Bujumbura, hanyuma undi nawe yaje gufatirwa I Ngozi, aho bari bagiye mu nama yagomba ga kubera muri Uganda.
Ubuyobozi bushinzwe iby’amaperereza mu Burundi bakomeje bemeza ko bakiri gukora iperereza kubyaha aba bantu bakekwaho hanyuma bakazabona kubarekura.
Aba bantu bose bakekwaho kandi ngo kuba bakorana n’imitwe ihungabanya umutekano w’iki gihugu kuko binjiza amafaranga menshi yakwifashishwa mugushyira mu bikorwa ibitero by’itera bwoba.
Iki gihugu kandi gikunze kuvugwaho ko ibyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kitabikozwa, ndetse n’uburenganzira bw’itangazamakuru bukaba ari hafi ya ntabwo.
Umuhoza Yves