Emely Nyiraneza umukobwa w’imyaka 20 uherutse kugwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF i Komambogo mu murwa mukuru wa Uganda ,Kampala byamenyekanye ko ari umunyarwandakazi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021 nibwo habaye umuhango wo kumuherekeza, ukaba wabereye mu irimbi rya Kirinya –Bweyogerere.
Abitabiriye umuhango wo gushyingura Nyiraneza banenze bikomeye Guverinoma ya Uganda kubwo gutererana umuryango wa Nyiraneza, no kuba ntacyo yigeze ikora ngo yifatanye nabo muri uyu muhango bivugwa ko nta rwego na rumwe rw’ubuyobozi muri Uganda rwigeze ruhagaragara.
Gerald Kateregga, umwe mu bitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigendera yagize ati” Twatengushywe na Leta ya Uganda, nta kintu na kimwe yigeze idufasha nubwo yari yemeye ko izatanga ibizakenerwa byose mu muhango wo kumushyingura. Byageze naho amafaranga yo gukuza umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro aritwe tuyishakamo”
Ku cyumweru gishize nibwo polisi ya Uganda yatangaje ko umuntu umwe yaguye mu gitero cyabereye mu gace ka Komabogo kigahitana umuntu umwe.Polisi ntiyifuje gutangaza byinshi kuri iki gitero.
Gusa ku munsi w’Ejo kuwa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira Perezida Museveni wa Uganda yemeje ko iki gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.