Kuwa 26 Ukwakira 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo abaganga babiri bakoreraga ibitaro bya Baho mu Mujyi wa Kigali, bisobanura ku rupfu rw’umwe mu barwayi wabaguye mu maboko yagiye kwivuza.
Uwo mugore w’imyaka 54 yahaguye mu kwezi gushize ubwo yari yagiye kuhivuriza, agapfa ari kubagwa byoroheje.
The New Times yatangaje ko uwo mubyeyi yari yagiye kwikuzamo agapira ko kuboneza urubyaro.
Abaganga babiri bari bari kumuvura aribo Alfred Mugemanshuro uzobereye mu gutera ikinya na Gaspard Ntahonkiriye, inzobere mu by’indwara z’abagore bahise batabwa muri yombi bakekwaho uburangare muri urwo rupfu.
Minisiteri y’Ubuzima na yo yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro. Hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.
Harebwe kandi ku bikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye.
Isuzuma ryakozwe ryanarebye ku isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.
Ibyavuyemo byagaragaje ko hari amakosa yakozwemo, hafatwa umwanzuro wo gufunga iryo vuriro.