Inama igomba guhuza abarwanya Leta y’u Rwanda n’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya congo Félix Tshisekedi, itegenyijwe kubera mu mujyi wa Kinshasa, ngo banoze umugambi mubisha wo gutera u Rwanda igiye kuba.
Ni inama izahuza imitwe itandukanye irimo ibice bibiri, igice kimwe gishigikiwe na Perezida Tshisekedi cyitwa RBB, ikindi gice cyitwa PRCG kigizwe na CNRD, FLN, RNC, PDM gishyigikiwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba anashinzwe umuteno muri DRC Jean Pierre Bemba, iyi nama kandi izitabirwa n’urubuga ryitwa All for Rwanda ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.
All for Rwanda igizwe na FDLR, FDU Inkingi hamwe na Jambo , iki gice kikaba kiyobowe na Faustin Murego.
naho RBB yo ikaba iyobowe na Amb J.Marie vianne Ndagijimana nawe asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni mu gihe PRCG ikuriwe na Dr Kambanda
Iyi nama biteganijwe ko izaba kuwa 3 Nyakanga 2023, aho iyo mitwe yose izahurira mu mujyi wa Kinshasa kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda, kandi barebere hamwe ibyo bakeneye byose n’aho bazabikura kugira ngo bagere ku ntego yabo.
Abazitabira iyi nama kandi ngo bazaba barinzwe cyane kuko bamaze no gutegurirwa amahoteri azabakira, Imodoka zizajya zibatwara kugira ngo bagezwe aho inama zibera ndetse banatembera, kandi bateguriwe abo kubacungira umutekano ku buryo bwihariye
Iteka iki gihugu cya DRC gihora cyikoma u Rwanda ngo nirwo rwagishoye mu ntambara kirimo ubu, rwihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibintu bavuga ko byatumye igihugu cyabo kijya mu kaga gakomeye n’ubwo u Rwanda rwo rubihakana rwivuye inyuma.
Kugeza ubu iki gihugu, abaturage bacyo bavanywe mu byabo n’intambara bakomeza kugenda bashinja imitwe y’inyeshyamba ikorana n’ingabo za Leta ya Congo, kuba aribo babateje akaga kuko nibo babasahura amatungo,n’indi mitungo yabo bashyigikiwe na FARDC.
Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyakomeje kugaragaza ko kiri kwitegura intambara gishakisha intwaro z’intambara zikomeye zirimo indege zo mu bihugu bitanduka nko mu Burusiya, Ubushinwa n’ibindi.
Si ibi gusa kuko DRC yanashatse abacanshuro batandukanye bo kuyifasha mu ntambara, barimo abakomotse muri Rumania, Uburusiya ndetse n’ahandi.
DRC kandi yakunze kugaragaza ko idashobora kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ko ahubwo iki gihugu kigomba guhangana n’u Rwanda bavuga ko rutera uyu mutwe inkunga.
Abarwanya Leta y’u Rwanda, benshi bifashisha inzira ikomoka muri iki gihugu mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hifashishijwe imitwe y’inyeshyamba ikibarizwamo.
Ibi bikagaragaza ko Atari inshuro ya mbere, iki gihugu kigiye gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda, kuko cyagiye gitera inkunga izi nyeshyamba inshuro nyinsi, aho iki gihugu cyanafashije umutwe wa FDLR wasize ukoze Jeniside mu Rwanda kugaba ibitero bitandukanye, n’ubwo byarangiye nta kigezweho.
RDC izashwanyuka kuko icumbikiye sekibi,abicanyi baturutse muri RDC bica Abanya-Rwanda 1994-2019/abicanyi baturutse RDC bica abanyamurenge Gatumba hafi kubamara/RDC hava abaza kwica abagande,Tshisekedi ashobora kuba atazi ibyo arimo ibizamubaho bene wabo bazihangane