Igisirikare cya Gineya cyafashe ubutegetsi gihuriye mu ihuriro Junta, cyamaganye ambasaderi w’Uburusiya nyuma y’uko ambasade ye itangaje ko hashobora kwaduka imvururu mu murwa mukuru, Conakry.
Iyi Ambassade yatangaje ibi nyuma y’uko umuyobozi wa Junta, Colonel Mamady Doumbouya, ku wa mbere w’iki cyumweru turimo yashehse guverinoma, ndetse anategeka gufunga imipaka yose.
Ibitangazamakuru byo muri Gineya byatangaje ko uyu Ambasaderi Alexey Popov yasabye imbabazi ihuriro rya Junta ku byabaye akavuga ko habayeho kumwumva nabi.
Col Doumbouya yafashe ubutegetsi muri coup d’Etat 2021. Ku wa mbere, nibwo yasheshe guverinoma ye ndetse abikora nta bisobanuro atanze.
Indi myanzuro Col Doumbouya ikomeye yafashe ni ugutegeka kandi gufatira pasiporo y’abaminisitiri birukanwe, no guhagarika konti zabo muri banki.
Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko icyemezo cya Col Doumbouya cyatumye ambasade y’Uburusiya muri Gineya igira inama abaturage b’Uburusiya kuba maso kuko hashobora kubaho imvururu mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Conakry.
Ubuyobozi bwa Junta bwararakaye cyane, maze bituma umuyobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ahamagara Bwana Popov mu nama ikitararaganya kugirango atange ibisobanuro kuri ayo magambo.
Mu magambo ye, Bwana Popov yagize ati: “Nasobanuye ko habayemo kutumva neza icyo twashakaga kuvuga, kuko Iri tangazo ryatangajwe mu kirusiya, ku baturage b’Uburusiya, ariko abarisobanuye nibo barisobanuye nabi”
Junta yemeye gusaba imbabazi, mu gihe Bwana Popov yavuze ko ibyabaye bitazagira ingaruka ku mibanire y’ibihugu byombi.
Gineya ni kimwe mu bihugu byahoze bikolonijwe n’Abafaransa muri Afurika y’Iburengerazuba, ariko iki gihugu kikaba cyaramenyekanye cyane mu gikorwa cyo guhirikwa k’ubutetsi byabaye mu myaka mike ishize.
Intara zafashe ubutegetsi muri Mali, Niger na Burkina Faso zerekeje mu Burusiya, mu gihe zangaga Ubufaransa n’umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS.
Col Doumbouya yagerageje gukomeza umubano mwiza nimpande zose ndetse anasezeranya kuzakora amatora yo kugarura ubutegetsi bwa demokarasi mu mpera za 2024.
Junta yahagaritse imyigaragambyo yose mu 2022 kandi ifunga abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi, hamwe n’abagize imiryango itegamiye kuri leta.