Ihangana rikomeye hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Thsilombo Tshisekedi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, rikomeje gufata indi ntera aho buri ruhande rwifuza kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ni nyuma yaho abatavuga rumwe n’Ubutegetsi barangajwe imbere na Martin Fayulu, Moise Katumbi na Matata Ponyo n’abandi barangije kwishyira hamwe kugirango bahangane na “Union Sacree” ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi.
Nyuma yo kwishyira hamwe , abahanganye n’ihuriro “Union Sacree” ya Perezida Tshisekedi, bakomeje kwikoma no kunenga bikomeye Komisiyo y’amatora muri DR Congo(CENI), bayishinja uburinganya mu gikorwa cyo kubarura abazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ,hagamijwe kwibira amajwi Felix Tshisekedi umukandida w’Ishyaka riri ku butegetsi UPDS n’ihuriri rye “Union Sacree”, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Kuboza 2023.
Ibi byatumye abatuvuga rumwe na Perezida Tshisekedi, basaba iyi komisiyo kwemera ko habaho igenzura rya Lisiti z’amatora , kugirango hagenzurwe n’iba nta buriganya buri gukorwa hagamijwe gamije kwibira Perezida Felix Tshisekedi amajwi .
Banasabye kandi ko igikorwa cyo kubarura abagomba kwitabira amatora, cyasubirwamo , ngo kuko bafite gihamya y’uko hari uburiganya buri gukorwa na komisiyo y’amtora(CENI) yamaze kuba akarima ka Perezida Felix Tshisekedi.
Ejo kuwa 20 Kamena 2023, Patrick Muyaya Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo uzwiho kuba umwambari wa Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa, yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Martin Fayulu na Moise Katumbi, batazemererwa kugenzura inyandiko zo muri Komisiyo y’Amatora.
Kubirebana no gusubiramo igikorwa cy’ibarura, Patrick Muyaya yashinje Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi, kugira umugambi wo kuvangira Komisiyo y’amatora no kudindiza gahunda zayo hagamijwe kuyaburizamo kugirango atazagenda nk’uko yateganyijwe ibintu abvuga ko bishobora guteza imvuru n’umutekano mucye muri DR Congo.
K’urundi ruhande, Martin Fayulu, yatangaje ko atazatanga lisiti y’Abakandi b’ishyaka rye bagomba kwiyamamarizama imyanya itandukanye mu nzego z’igihugu , niba Guverinoma ya DR Congo, itemeye ko inzego zigenga ndetse zidafite aho zibogamiye ,zibanza kugenzura lisititi z’itora, kugirango amatora azakorwe mu mucyo.
Ku geza ubu, hamaze kuba imyigaragambyo itandukanye by’umwihariko mu mujyi wa Kinshsasa, yakomerekeyemo abatari bake itegurwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisedi.
Ni imyigaragambyo igamije kwamagana Komisiyo y’Amatora(CENI) , ngo kuko ihugiye mu buriganya bugamije kwibira Perezida Felix Tshisekedi amajwi, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Kugeza ubu kandi, bamwe mu bayobozi bo mu mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetesi barimo , Salomon Idi Kalonda usanzwe ari Umujyanama wihariye wa Moise katumbi,bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya DR Congo ndetse bamwe muribo bakaba bagiye kugezwa imbere y’Ubutabera .
Salom Idi kalonda, arashinjwa kugira uruhare mu gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko ndetse akaba atangiye kugerekwaho ibyaha birimo ubugambanyi no gukorana n’u Rwanda.
Abakurikiranira hafi Politiki yo muri DR Congo, bavuga ko aya matora ashobora kuzarangwa n’imvuru zikomeye , bitewe n’uko nta ruhande rwiteguye kwakira intsinzwi .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com