Umuherwe Mark Zuckerberg yahombye Miliyari Esheshatu z’Amadorari nyuma y’uko ibikekwako ari igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye imbunga nkoranyambaga za Facebook, WhatsApp na Instagram zose zibarizwa muri Facebook Inc zikamara amasaha atandatu zidakora.
Iki gihombo cyaturutrse ku ita agaciro ku migabane ya Facebook aho yagabanutseho 4,9 %.Nyuma y’uko izi mbuga zamaze amasaha hafi 6 zidakora.
Ibi byabaye mu gihe nanone Ubukungu bw’iki kigo bwari mu kangaratete, biturutse ku nyandiko zasohowe n’ikinyamakuru Wall Street Journal zikibasira bikomeye iki kigo zigaragaza ko cyita ku nyungu zacyo kurusha kureba icyo abakiliya bacyo bakenera.
Mu kugaragaza ukuri kuri izi nyandiko n’ubuhamya , Wall Street Journal yifashishije umwe mu bahoze bakorera iki kigo mu buhamya , burimo ko Facebook, ntacyo ikora ngo irinde ubuzima bw’abangavu bahura n’ibibazo by’ihohoterwa akenshi riba ryaturutse ku mafoto y’ubwambure bacisha ku rubuga rwa Instagram.
Nubwo Facebook itaratangaza icyateye imbuga nkoranyambaga zayo kuvaho igihe kingana gutya, abenshi mu bahanga mu by’ikoranabunga bahurira ku kuba iki kigo cyahanganaga n’ibitero bikomeye by’ikoranabuhanga.Mu gihe hari abarenga kuri ibi bakavuga ko batumguwe no gusanga hari umuntu umwe ku Isi ufite ubucuruzi bushobora kwinjiza Miliyari y’amadorari ya Amerika mu isaha imwe. Dore ko mu masaha 6 Facebook yamaze idakora, yahise itakaza miliyari zirenga 6 z’Amadorali ya Amerika.