Nyuma yaho Umutwe wa M23 uvuye mu gace ka Kibumba k’Ubushake , benshi bakomeje kwibaza ikiraza gukurikiraho mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.
Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 mu masaha y’ikigoroba, Umutwe wa M23 wavuye k’ubushake mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo kari kamaze iminsi kari mu maboko yawo, maze ugashyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Ni igikorwa M23 ivugako kigamije kubahiriza imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu byo Mukarere kuwa 23 Ukuboza 2022 i Luanda muri Angola ,mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara bahanganyemo n’Ubutegetsi bwa DRC, binyuze mu nzira y’Amahoro.
Nyuma y’iki gikorwa ,Umutwe wa M23 washimiwe n’ umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za EACRF k’ubwintambwe uteye ushyira mu bikorwa ibyo wasabwaga.
Haraza gukurikira ho iki?
Mu itanagazo ryasohowe n’Umutwe wa M23 ku mugoroba w’ejo tariki ya 22 Ukuboza 2022, wavuze ko ugiye kuva muri Kibumba, ariko wongeraho ko wizeye ko nUbutegetsi bwa DRC bugomba kubahariza uyu mwanzuro ugamije kuzana amahoro mu gihugu no kurangiza intambara.
Abakurikiranira hafi amakimbirane ari hagati y’Ubutegetsi bwa DRC n’Umutwe wa M23, bemeza ko ibyo umutwe wa M23 wakoze birimo ubwenge bwinshi , kuko wifuza kugaragariza abamaze igihe bawushyiraho igitutu, ko icyo wifuza atari intambara ahubwo ko ushaka gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’amahoro, utanirengagije ko impamvu zatumye ufata intwaro zigomba guhabwa agaciro.
Hari n’abavuga ko ari umutego M23 yateze Ubutegetsi bwa DRC, kuko uzi neza ko buzakomeza kugorana no kwinangira nti bushyire mu bikorwa ibyo busabwa n’imyanzuro ya Luanda nk’uko M23 yabigenje.
Mu gihe Ubutegetesi bwa DRC butakwemera gutera ikirenge mu cya M23, bizahita bigaragara ko M23 atariyo kibazo ,ahubwo ko Ubutegetsi bw’iki gihugu aribwo butuma imirwano idahagarara ikarushaho gufata indi ntera ndetse ko ari nk’aho M23 yatanze umugabo k’umugaragaro.
K’urundi ruhande, umutwe wa M23 uzi neza ko atariwo wonyine urebwa n’imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, kuko n’indi mitwe y’Abanegihugu nka Mai Mai, n’indi y’Abanyamahanga ikorana n’Ubutegetsi bwa Kinshasa nka FDLR , yasabwe gushyira intwaro hasi igataha mu bihugu byayo.
M23, ngo irashaka kureba niba koko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi , n’iyo mitwe yindi yitwaje intwaro, biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwa nk’uko M23 yatangiye kubishyira mu bikorwa.
Ku geza ubu ariko, ihurizo rikomeye risigaranye Ubutegetsi bwa DRC n’imitwe nka FDLR naza Mai Mai ,kuko aribo bagiye guhangwa amaso k’uruhando mpuzamahanga no kureba niba bazemera kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda nk’uko M23 yatangiye kubikora.
Andi makuru, avuga ko n’ubwo M23 yemeye kuva muri Kibumba, bizagorana cyane kugirango yemere kuva no bice yigaruriye biri mu Teritwari ya Rutshuru ,mu gihe bizaba bigaraga ko Ubutegetsi bwa DRC, imitwe ya Mai Mai na FDLR yanze kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.