Nyuma y’igihe gito, Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bitandukanye, hari abigambye ko bamuteye inkunga bakanamubwira bimwe mu byo azajya avuga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko cyane Youtube.
Hari urubyiruko rumaze igihe ruvuga ko rwigaragambiriza i Burayi rusaba ko Idamange yarekurwa. Muri abo, ubwo baheruka kwigaragambya, bamwe muri bo bigambye ko mu byo yavuze kuri Youtube harimo ibyo bari bamutumye kuvuga, nk’aho bamushimiye ko yabumviye agatega amatwi ibyo bamubwiye kubatangariza kuri Youtube.
Hari umunyarwanda uba mu Bubiligi wahamirije ukwezi dukesha iyi nkuru ko hari urubyiruko rwahaga Idamange amafaranga rukanamubwira bimwe mu byo agomba kuvuga ku butegetsi bw’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Youtube.
Muri urwo rubyiruko ruri no mu baheruka kwigaragambya, abo ikinyamakuru Ukwezi cyabashije kumenya ko bateraga inkunga Idamange bakanamubwira ibyo atangaza, harimo uwitwa NIYOMWUNGERI Eric, KAMUFOZI Samy ndetse na RUTABAGISHA Emmanuel basanzwe ngo banabarizwa mu mutwe wa RNC wa KAYUMBA NYAMWASA.