umuturage wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi aratabaza Guverinoma y’u Rwanda kubera akarengane yagiriwe ubwo yanyagwaga isambu ye hifashishijwe inyandiko mpimbano, n’urukiko rukabiha umugisha, kandi bigaragarira bose ko harimo amanyanga.
ni ibintu byabaye murukiko rw’ibanze rwa Rubavu ubwo rwacaga urubanza rwa Uwimana Solange na Ntibankundiye Patrick bakavuga ko imyanzuro yafashwe n’abunzi ikomeza kugenderwaho nyamara byaragaragaye ko uru rubanza rutigeze rubaho.
ni urubanza ruvugwa mo uburiganya n’akarengane bikabije, akarengane bivugwa ko kakorewe uyu Uwimana Solange uvuga ko amaze imyaka isaga icumi yarashowe mu manza zo kumunyaga imitungo ye nyamara akaba yarabuze uwamurenganura, kuko muri uru rubanza harimo amaboko menshi nk’uko babivuga.
Uru rubanza bivugwa ko rwatangiye ubwo hahimbwaga umwanzuro w’abunzi, umwanzuro bivugwa ko ari uwo kuwa 20 Nzeri 2014 ukaba ari umwanzuro 41 nyamara iyi nimero ifite urundi rubanza rwaciwe ariko rukaba rwari rutararangizwa. Uyu mwanzuro nawo bikavugwa ko waturutse mu bunzi 3 bivugwa ko bari bagize iyi nteko naho abandi barimo n’uwari umwanditsi w’uru rukiko bo bakaba batarigeze bamenya urwo rubanza.
Ni umwanzuro bigaragara ko watanzwe ari ku isabato ibintu abunzi bo muri aka kagali bavuga ko bo batigeze bakora muri Wikendi (week-end) bityo rero bakemeza ko uru rubanza ari uruhimbano.
Uru rubanza kandi abaturage bo mu kagali ka Kinyanzovu mu murenge wa Cyanzarwe isambu aba bombi baburana iherereyemo bakomeje gushinja uwitwa Maritin Twagirumwami usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kuba inyuma y’uyu Patrick ndetse ngo ukuboko kwe kukaba ariko gutuma iteka iki kibazo kitarangira
Uko iki kibazo giteye
Uyu Uwimana Solange utuye mu kagari ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu avuga ko yaguze Isambu na Kanakuze Budesiyana ayirangiwe n’uwitwa Rutarindwa Desire, cyakora uyu Kanakuze yaje kwitaba Imana batarakora ihererekanya bubasha, uyu Solange ategereza ko abazungura ba Budesiyana baboneka ngo babe aribo bakorana ihererekanya bubasha.
Nyuma y’imyaka igera kuri 6 yose uyu Uwimana aguze iyi sambu yaje kumva ko uwitwa Ntibankundiye Patrick hamwe na Nyina Ndengejeho Lea bazanye umuhesha w’inkiko muri wa murima.
Uyu Ntibankundiye Patrick kandi yatakambiye umukuru w’igihugu ubwo yazaga mu karere ka Rubavu kuwa 10 Gicurasi 2019 avuga ko uyu Uwimana Solange yabambuye isambu yabo ndetse ko se umubyara yaburiwe irengero kubera iyo sambu bityo akaba asaba kurenganurwa.
Nyuma y’iperereza ryakozwe n’akarere ka Rubavu dufitiye kopi baje gusanga uwo Patrick avuga ko yaburiwe irengero yarapfuye mu ntambara y’abacengezi yabagamo ndetse n’uyu Patrick yabagamo.
Kuki uyu Martin agaruka muri uru rubanza
Ntibankundiye Patrick uvuga ko ahagarariye Nyina Ndengejeho Lea mu ibaruwa yanditse yihana umucamanza Habari Gabriel yavuze ko hari uwamurangiye umuyobozi wungirije w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi hanyuma aza kumureba amugira inama yo kwihana uyu mucamanza.
Ibi kandi bikajyana n’ibivugwa ko uyu mucamanza Martin usanzwe akorana bya hafi n’uyu Patrick yaba ariwe nkomoko y’aka karengane kose ngo kuko ariwe usunika Patrick gukomeza kwita iyi sambu ya Solange iye ndetse agakomeza guhatana ngo arebe ko ibyo abwirwa byagerwaho.
Abaturage basanzwe batuye aho hantu babivuga ho iki?
Icyo abaturage bose bahurizaho ni uko iyi sambu aba bombi baburana yahoze ari iya Kanakuze Budesiyana hanyuma akaza kuyigurisha uyu Uwimana Solange.
Uwitwa Twibanire Cyprien yemeje rwose ko iyi sambu ari iya Kanakuze yagize ati “Sogokuru Rwakageyo atarapfa natwe iyi sambu twarayitunze kuko Sogokuru yari afite abagore 4 bose yari yarayibagabanije hanyuma Kanakuze amaze gutahuka twasiganiye iyo sambu imbere y’ubuyobozi mu cyahoze ari Komini Rwerere, hanyuma Kanakuze asubizwa isambu ye.”
Uyu Cyprien ubusanzwe uva inda imwe na Se wa Patrick yemeza rero ko iyi sambu Atari iyabo ahubwo ari iya Kanakuze.
Naho uwitwa Bazimaziki Faustin ufite urubanza ruhuje nimero n’iyo bavuga ko ariyo yaciriweho uru rubanza mubunzi avuga ko urubanza babeshya ko ari urwa Ntibankundiye Patrick ari ukubeshya kuko uyu mwanzuro nimero 41/2014 ari urubanza yarezwemo na Bamvuzayo Jean Damasceni bikaba bigaragara ko iyi myanzuro y’abunzi ari imihimbano kuko ikirego cye kidashobora kugira nimero imwe n’iya Ndengejeho Lea na Kanakuze Budesiyana.
Nyuma y’ibi akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro kagaragaza ko ibyo Ndengejeho Lea uhagarariwe na Ntibankundiye Patrick urubanza avuga ko yaburanye mu bunzi, ntabubasha ababunzi bari bafite bwo guca ururubanza, kuko bigaragara ko aba bombi batari batuye mu ifasi imwe.
Uru rubanza bivugwa ko rurimo akaboko k’umuyobozi wungirije w’urukiko rukuru rwa Giseny witwa Martin Twagirumwami, binavugwa ko ariwe waba yarabaye intandaro y’akarengane kakomeje kwigaragaza muri uru rubanza, rwongeye gucibwa bavuga ko imyanzuro yafashwe n’abunzi byagaragaye ko ari baringa ariyo igomba kugenderwaho.
Uyu muturage akaba asaba ko yakorerwa ubuvugizi kugira ngo akarengane yagiriwe gakemuke.
Dore icyo abaturage baganirije intumwa z’akarere n’imyanzuro akarere kafashe
Umuhoza Yves