Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, maze rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750Frw.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024 nibwo uru rukiko rwemejwe ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Urukiko rukaba rwahise rutegeka ko igihano Harelimana Joseph yahawe gisubikwa mu gihe cy’umwaka umwe
Mu byo yaziraga ngo harimo no gusengera abantu bakamuha mu butunzi bwabo ibintu ubushinjacyaha bwafashe nk’ubutekamutwe.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Apôtre Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we akavuga ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kumusengera atabazi.
Apôtre Yongwe yavuze ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y’imikoranire bityo ko bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.
Tariki 27 Gashyantare 2024, nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana kuri icyo cyaha Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko apôtre Yongwe, wahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, igihano yari yahawe cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya Rwf 750,000, gisubikirwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Rwandatribune.com