Amajwi y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda usanga ari uruvange rw’abahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu bikorwa hakaba n’ikindi gice cy’abana babo bakomeje umugambi wo kusa ikivi cy’ababyeyi babo.
Ababo agahinda kabo karumvikana kuko FPR inkotanyi ari nayo iri ku butegetsi ubu yabakomye mu nkokora batarangije umugambi wabo wo kumaraho Abatutsi yarangiza ikanabambura ubutegetsi.
Igitangaje ariko n’uko muri iyo mitwe hari n’abandi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje kwifatanya n’abayibakoreye bagamije kuyipfobya no guharabika ubutegeti bw’u Rwanda
Hari kandi n’abahoze mu butegetsi buriho ubu mu Rwanda ariko nyuma bakaza guhunga igihugu .Ubu nabo bakaba barashinze imitwe igamije ku rwanya ubutegetsi bahozemo.
Wakwibaza uti:“Ikibibatera n’iki?”
Muri Gahyantare umwaka wa 2021 Senateri Uwizeyimana Evode wigeze kuba muri iyo mitwe ariko nyuma akaza kwitandukanya nayo agataha mu Rwanda ubwo yagiranaga ikiganiro na One Nation Radio, yavuze ko icyo abo twagaragaje harugu bahuriraho bose ,ari ukurwanya leta ariko impamvu bafite barwanya leta zikaba zitandukanye. Yavuze ko harimo ababiterwa no kutagira Umurongo, abarakare n’amaco y’inda
Yagize ati:” Ndaguha urugero, hari uwavugaga ati :”Njyewe narokotse jenoside, cyangwa se nahoze muri FPR. , Ugasanga hari ikintu yari yiteze FPR imaze gufata ubutegetsi ariko akaba atarakibonye.” Ibyo rero birakwereka uburyo abantu badafite ibitekerezo bigari bigamije guhindura politiki y’ubuzima bw’igihugu. Ugasanga bamwe ni abarakare ntabwo ari abanyepolikiti ba opozisiyo iharanira ukuri ahubwo ari amaco y’inda gusa”
Yakomeje avuga ko, asanga ikibazo gikomeye ari uko aba bantu usanga bari gufata urubyiruko rw’abere rutazi amateka yaranze igihugu bakaruyobya barushora muri politiki z’induru, akajagari n’ibindi bitagira umurongo kubera inyungu zabo bwite.
Muri icyo kiganiro , Umunyarwandakazi Umunyana Assoumpta Seminega, uba muri Canada yavuze ko kuba mu Banyarwanda bahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na bamwe mu bayirokotse ndetse bakaba barahisemo kwifatanya n’abayibakoreye mu ku rwanya abayihagaritse bigaragaza amaco y’inda n’ubusambo.
Yagize ati:” Wakwibaza uti icyabibateye ni iki? Igihe cyose nk’uko nakomeje mbivuga ni amaco y’inda, ni ubusambo no kwikunda, ni ugushaka ubuyobozi igihe cyose, u Rwanda rwacu niba tuzaruyobora turi bangahe simbizi ariko igihe cyose baba bumva bashaka kuyobora. Ukumva ni icyo kibababaje.”
Amaco y’inda mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda anashimangirwa n’amakimbirane akunze kurangwa hagati yabo. aho bamwe bashinja abandi kubariganya amafaranga bigatuma bacikamo ibice.
Urugere rwa hafi ni uwitwa Hategekimana Felicien wahoze muri FDLR ariko nyuma akaza kujyana n’igice cyayigometseho aricyo CNRD-FLN ubu akaba atuye muri USA , yaje kugirana amakimbirane na FDLR bapfa amafaranga.
FDLR yashinje Felicen guhuruduka akava muri USA akikubita i Yaoundé muri Cameroun aho yakoreshereje inama muri Hotel Fontana agiye kubeshya Abanyarwanda bahaba ko ahagarariye FDLR ngo bamuhe imfashanyo z’amafaranga zo kujyanira Abacunguzi
Ibi yabikoraga akoresheje amayeri muri bamwe mu Banyarwanda baba muri Cameroun yabashije guca murihumye abasaba kwiyita ko bahagarariye FDLR noneho bagakorana nawe bavuga ko bakoze ihuriro rigizwe n’umutwe w’ingabo za Hategekimana Felicien zifatanije niza FDLR ziteguye gutera u Rwanda.
Ibi yaje kubipfa n’abayobozi ba FDLR bavuga ko amafaranga yakuye muri Cameroun akayishirira mu mifuku ye yagakwiye kuba ari mu mifuka ya Lt Gen Byiringiro Victoire Alias Rumuri Perezida wa FDLR.
Muri RNC n’uko naho hahoraga induru bashinja Kayumba Nyamwasa kwiharira umutungo wa RNC we na muramuwe Frank Ntwari. Hari kandi Ambasaderi Ndagijimana JMV watorokanye 200.000 by’Amadorali yari ahawe na Leta y’u Rwanda ngo ajye USA kugura ibikoresho byo muri za Ambasade yagera muri USA akaburirwa irengero. Akaza kumvikana nyuma avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ingero ni nyinshi ntawazivuga ngo azirondore
Hari kandi n’abagiye muri iyo mitwe bashukishijwe amafaranga nk’uko umuvugabutumwa Eliane Niyonagira wahoze muri Zion Temple ubu akaba asigaye atuye muri Canada aheruka kubihishura. Ni nyuma yaho nawe uwitwa Kayumba Rugema wo muri RNC yashate kumushukashuka bamwemerera indonke ariko akabatsembera.
Ibi bigaragaza uburyo benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda babiterwa n’amaco y’inda. Hari n’ababona ko bagakwiye kureka amaco y’inda bagataha mu rwababyaye.
Bati:” burya Intore irubaka . Interahamwe igasenya
Hategekimana Claude
Nibyo rwose.Benshi babiterwa n’AMACO Y’INDA cyangwa gushaka ibyubahiro no gukira vuba.Bigatuma bafata intwaro bakarwanya Leta iriho.Uretse ko bamwe babizira.Baricwa cyangwa bagafungwa.Tuba dukwiriye “kunyurwa” n’ibyo dufite,aho kumena amaraso dushaka ubutegetsi.Twibuka ko niyo twakira,ejo tuzapfa dusige ibyo dutunze byose.Kandi ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Abakora ibyo itubuza bose,ntabwo bazaba mu bwami bwayo.