Nyuma y’uko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agaragaye asuzugura abanyamakuru akanga kubasubiza, bamwe mu baturage batangiye kumusaba kwegura ngo kuko imyitwarire nk’iyi idakwiye umuyobozi ureberera rubanda.
Kamanzi Axelle wigeze kuba Umunyamakuru kuri Energy Radio ikorera mu Karere ka Musanze ubu akaba ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, ni we wagaragaye mu mashusho abazwa ikibazo n’umunyamakuru ariko akanga kumusubiza.
Aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, agaragaza uyu Kamanzi Axelle ari mu kiganiro n’abanyamakuru kizwi nka Interview, akagera aho abazwa ikibazo n’Umunyamakuru wa Flash FM TV akanga kumusubiza.
Muri aya mashusho, uyu Munyamakuru wa Flash abaza uyu muyobozi ikigiye gukorerwa abaturage bo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amategako batujwe mu murenge wa Shingiro ariko inzu bubakiwe zikaba zarasenyutse.
Kamanzi Axelle aba ateze amatwi uyu munyamakuru ubwo yamubazaga ariko yagera ku gihe cyo gusubiza, agaceceka, umunyamakuru agategereza ko amusubiza agaheba, akongera kumubaza nanone akanga kumusubiza, agahita amushimira undi agahita ahindukira akigendera.
Ni igikorwa cyababaje benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abasabye uyu muyobozi kwegura.
Mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru yanditswe ku rubuga rwa RADIOTV10, yagize ati “Njye nkurikije imyitwarire y’uyu mu Visi Meya namusaba ko yahita yandika akegura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yavuze ko imyitwarire y’uyu mugenzi we idakwiye ko ari ikosa ry’akazi ariko ko bagiye kumuganiriza.
Yagize ati ““Icyo dukora ni Ubujyanama. Tugifata nk’uko mu buzima, mu kazi, umuntu ashobora gukosa, ashobora kugira reaction yakora idakwiye, muri icyo gihe yari arimo, turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”
Uyu muyobozi wasuzuguye Abanyamakuru we yavuze ko ubwo yabazwaga n’uriya munyamakuru yari ari gutekereza ku bindi bibazo yari amaze kubazwa.
Yagize ati “Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby’igwingira n’imirire mibi mu bana bijyanye n’inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”
RWANDATRIBUNE.COM
mumubarire rwose hari abanyamakuru baguhata ibibazo ugacanganyikirwa