Abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasaba ko Guverinoma y’Igihugu cyabo itanga ibisobanuro by’uburyo Uganda yaroherejeyo ingabo kandi iki Gihugu nacyo cyaravuzweho gufasha M23 nkuko ngo u Rwanda rwabikoze.
Ingaboza Uganda zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize, zinyuze ku mupaka uhuza RDCongo na Uganda wa Bunagana, ahari hamaze igihe hagenzurwa n’umutwe wa M23.
Nyuma yuko izi ngabo za Uganda zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu banyapopolitiki bo muri iki Gihugu baravuga ko batumva uko izi ngabo zajeyo kandi iki Gihugu cyazo na cyo cyaravuzweho gufasha umutwe wa M23.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko iza no gushyiramo Uganda.
Kuri iyi nshuro, Abadepite babiri mu Nteko ya RDCongo, basabye ko Guverinoma yabo yitaba Inteko Rusange kugira ngo itange ibisobanuro mu magambo by’uburyo iki Gihugu cyavuzweho gufasha umutwe wa M23, cyoherejeyo ingabo.
Depite Juvenal Munubo yagize ati “Ndamagana uku kwinjira kw’ingabo za Uganda, Twibutse ko ‘muri Kamena 2022, Uganda yavuzwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Igihugu cyahaye inkunka umutwe M23.”
Yakomeje agira ati “Biragoye kumva uburyo Igihugu cyabaye inyuma ya M23, igihugu kigomba gufatwa kimwe n’u Rwanda, Igihugu cyamaganywe muri 2005 na ICC kubera ibyaha byakorewe ku butaka bwa Congo, kandi gitegekwa kwishyura indishyi DRC, ntituzi uburyo twumva uburyo Igihugu nk’icyo gifatwa nk’Igihugu cy’abafatanyabikorwa.”
Depite Juvenal Munubo yasoje agira ati “Ndabyamagana, ibyo ni yo mpamvu nifuza ko Minisitiri w’Ingabo yaza akaduha ibisobanuro bijyanye no kuba Congo yemereye ko ingabo za Uganda zinjira mu Gihugu.”
Aba Bashingamategeko baravuga ibi, mu gihe Minisitiri w’Ingabo mushya wa Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba yanakiriye mu biro bye, ubuyobozi bw’izi ngabo za Uganda bakagirana ibiganiro.
RWANDATRIBUNE.COM