Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kwigwa umunshinga w’itegeko wiswe”Congolite” rizagenderwaho ku girango umuntu abashe kwemererwa kujya mu nzego z’Ubuyobozi bw’iki gihugu.
Iri tegeko ,ritkumira umuntu wese utavuka ku babyeyi bombi b’Abanye congo ,kujya mu nzego ziyobora Repbulika Iharanira Demokarsi ya Congo.
Ni umushinga abo mu ishyaka EC(Essemble pour le Changent) rya Moise Katumbi batangiye kwamaganira kure ,bavuga ko ari umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi n’abambari be bahuriye mu ihuriro “Union Sacree” ugamije gukumira umukandida wabo guhangana na Perezida Felix Tshisekedi mu matora y’umukuru w;igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2023.
Hari abasanga uyu mushinga uzafasha M23 kumvikanisha impamvu zatumye ufata intwaro ukarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa?
Abakurikiranira hafi Politiki yo muri DRC hamwe n’abayoboke ba Moise Katumbi, bavuga ko uyu mushinga w’iri tegeko watangiye gusuzumwa mu ntekonshingamategeko ya DRC, hagamijwe gukurura mwuka w’ amacakubiri n’ivangura mu muryango mugari w’Abanye congo ndetse ko bishobora guteza imvururu n’amakimbirane muri iki gihugu.
Aba, bemeza ko ari umushinga ugamije kwimakaza ivangura,kurwanya no gushyira k’uruhande bamwe mu banye congo by’umwihariko umuyapolitiki”Moise Katumbi” basanzwe bafite umubye umwe w’Umunye congo , ibintu bifatwa nk’ivangura no guheza bamwe.
Bongera ho ko umuntu wese ufite umubye umwe w’umunye congo , asanzwe yemerewa n’itegekonshinga rya DRC kuba yajya mu nzego ziyobora iki gihugu , nyamara ngo ubutegetsi buriho mu iki gihe buri mu mugambi wo kwambura uburengezira bamwe mu banye congo bwitwaje” kuvugurura itegeko rigena ubwenegihugu bwa DRC riswe”Congolite”
K’uruhande rw’Abashigikiye Moise Katumbi, bemeza ko bizafasha umutwe wa M23 gutuma Isi isobanukirwa n’ impamvu zatumye uhitamo gufata intwaro ukarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, aho wakunze kugaragariza amahanga ko ubu btegetsi budaha agaciro ndetse bwakunze kwambura uburengazira bamwe mu banye congo barimo abavuga Ikinyarwanda bubita Abanyamahanga.
Abarwanashyaka b’ishyaka Ec rya Moise katumbi, bongeraho ko ari ikindi gitero cya Diporomasi Ubutegetsi bwa Kisnhasa bugiye kwigabaho ubwabwo gishobora kuzabubiza icyuya, nyuma y’ikindi gitero cya gisirikare bwagabweho n’umutwe wa M23.
Bakomeza bavuga ko ibirego M23 ishinja Guverinoma ya DRC birimo kwimakaza ivangura, amacakubiri no guheza Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, bishobora guhabwa agaciro bitewe n’uko iri tegeko naryo nta kindi rigamije usibye gukumira bamwe mu Banye congo muri politiki ya DRC ,kugirango igice cyimwe aricyo kiharira imyanya yose mu nzego zikomeye ziyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.