Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2022 i Nayirobi muri Kenya ,hateganyijwe kuza gutangira ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka “Mai Mai” ikorera mu ntara ya Ituri.
Ni ibiganiro bije bikurikira ibindi biheruka ,byabaye hagati y’uwa 23 na 27 Mata 2022 byitabiriwe na Perezida Felix Tshisekedi ubwe aho yaganiriye n’ intumwa zari zihagarayiye imitwe yitwaje intwaro, Abayobozi gakondo n’abahagarariye Sosiye Sivile muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru, umuhuza ari Uhuru Kenyata Perezida ucyuye igihe wa Kenya.
Perezida Tshisekedi ariko, yaje gukura umutwe wa M23 muri ibyo bigairo awushinja kongera kubura imirwano.
Mu gihe Ubutegetsi bwa DRC bugaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ku rundi ruhande ni nako bukomeje gutsemba buvuga ko butakwemera kwicarana n’umutwe wa M23 ngo bagirane ibiganiro.
Ni mu gihe kandi umutwe wa M23, wagaragajje ko ariwo mutwe w’inyeshyamba ukomeye kurusha iyindi yose ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, ufite imbaraga zo guhangana na Leta ya DRC, ukanabasha kwigarurira ibice bitandukanye ubyambuye Leta akaba ariwo ubigenzura.
Umutwe waM23 kandi, yamaze ku garagariza Ubutegetsi bwa DRC n’isi yose muri rusange impamu urwanira, ugasaba ko habaho ibiganiro na Leta ya DRC kugirango izo mpamvu zishakirwe umuti, ariko ubutegetsi bwa DRC bukaba bukomeje kwinangira .
Ni mu gihe iyi mitwe ya Mai Mai ubutegetsi bwa DRC bushishikajwe no kugirana ibiganiro nayo, yakunze gushinjwa Ubugizi bwa nabi ,guhungabanya umutekano, kwica no kwambura abaturage imitungo yabo ,ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi ndetse benshi bakemeza ko nta mpamvu zifatika zituma iyi mitwe ifata intwaro .
Abakurikiranira hafi politiki yo muri DRC, bemeza ko kwanga ibiganiro n’umutwe ukomeye nka M23 ugaragaza n’ impamvu urwanira, ukemera kugirana ibiganiro n’indi mitwe y’itwaje intwaro izwi nka “Mai Mai” yazengereje abaturage, bizarushaho gukomeza ikibazo ku mutekano w’Uburasirazuba bwa DRC.
Bakomeza bavuga ko iki cyemezo cy’Ubutegetsi bwa DRC, kinagaragaza ivangura rikomeye, rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse ko badafatwa kimwe n’andi moko y’Abanyekongo ,imwe mu mpamvu umutwe wa M23 uvuga ko urwanira.
Bongera ho ko mu gihe Ubutegetsi bwa DRC buzakomeza gushyira ku ruhande no kwirengagiza ibibazo by’Abanyekongo bavuga Inkinyarwanda, hazakomeza kubaho intambara za hato na hato mu Burasirazuba bwa DRC .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Njye mbona ari agakino kongo iri gukina kugira ngo igaragaze ko M23 nta gahunda yibiganiro ifite maze ibyereke amahanga then m23 bayihagurukire bayirwanye kuko kongo ubwayo yananiwe gutsinda m23.
Kuvugana n’imitwe ya Mai Mai yamaze abantu kuva muri 1964 ukanga kuvugana na M23 birashimangira ko RDC yafashe umurongo w’urwango ku bavuga ikinyarwanda, benshi batangiye gutekereza ko baba banategurirwa jenoside. Abanyapolitike ba RDC nge nsigaye mbona batazi iriva! RDC hashobora kubayo intambara ikomeye kandi ihuriwemo n’ibihugu byinshi. Hari amakuru avuga ko FRDL iri gutegurwa na FRDC kwinjira mu Rwanda. Ibi bizaba ari amakosa akomeye.