Mu gace ka Gbadolite k’Intara ya Ubangi y’Amajyaruguru haherutse gutahwa ikibumbano cy’uwahoze ari umukuru we’igihugu cya Zaire(Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) Mobutu Sese Seko.
Kubakirwa iki gishushanyo nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’umujyi wa Gbadolite bwana Joseph Molegbe, yavuze ko iki gitekerezo cyo kubakira Mobutu ikibumbano gikozwe mu buye ryo mu bwoko bwa Bronze cyazanwe na Minisitri Guy Loando Mboyo ushinzwe imyubakire nk’ikimenyetso cy’icyubahiro gihawe uyu munyapolitiki wabayeho mu myaka ya nyuma y’Ubwigenge.
Mobutu Sese Seko yabaye umuyobozi wa Congo, yaje guhindurira izina akayita Zaire mu gihe cy’imyaka ikabakaba 32. Ku butegetsi bwe Mobutu, yaranzwe no kwishyira hejuru, kutagira icyo yitaho no gukoresha abakozi badahebwa n’abo ahembye akabahemba umushahara w’intica ntikize
Tumwe mu dushya twamuranze
Guhirika ubutegetsi
Joseph Désire Mobutu waje kwiyita Mobutu Sese Seko, yahoze ari umwe mu bari bagize akanama k’impirimbanyi zaharaniye ubwigenge bwa Congo (Yahoze yitwaCongo Mbiligi). Ni itsinda rigari ryari rigizwe na Patrice Emely Rumumba wanabaye Minisitiri w’intebe wa Mbere wa Congo na Joseph Kasavubu wari umukuru w’igihugu.
Mu mwaka w’1965 nibwo Mobutu Seseseko yahiritse ubutegetsi bwa Kasavubu, nyuma yo kuvugwaho uruhare rutaziguye mu kwicisha Patrice Rumumba wari Minisitiri w’Intebe.
Guhindura izina ry’igihugu
Nyuma yo kwigarurira ubutegetsi ahiritse Kasavubu. Mu mwaka 1971, Mobutu Sese Seko yahisemo guhindura izina ry’igihugu cyitwaga Congo acyita Zaire bitangira bityo kugeza mu mwaka 1997 ubwo yakurwaga ku butegetsi na Laurent Desire Kabila .
Gushyiraho icyiswe itegeko ryo kwirwanaho( Article 15)
Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Mobutu Sese Seko yahaye ububasha inzego zirimo n’igisirikare . Muri ubu bubasha bwahawe inzego binavugwa ko Guverinoma ya Mobutu, itigeraga ihemba abasirikare, aho yabashishikarizaga gukoresha intwaro bahawe bishakira imibereho. Ibi byakozwe byatumye bamwe mu basirikare batangira gukoresha intwaro bahungabanya umutekano wabo bakabaye barinda, nko kubiba, kubambura imitungo yabo no gufata ku ngufu abagore mu cyiswe Article 15.
Yihaye ipeti rya Field Marshall
Mu mwaka 1983, Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka igera kuri 18 ku butegetsi yahisemo kwiha ipeti riruta ayandi mu gisirikare, Field Marshall. Kuva ubwo ku mazi ye yageraga muri 7 hiyongeraho irya Marshall nk’intarumikwa mu myitozo n’ubuhanga bukomeye mu gisirikare.
Mobutu Sese Seko ni Muntu ki?
Mobutu Sese seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga yavutse kuwa 14 Ukwakira mu mwaka 1931 avukira i Lisala mu cyahoze ari Congo Mbiligi.
Mobutu yayoboye Zaire kuva kuwa 4 Ugushyingo 1965 kugeza kuwa 7 Nzeri 1997.
Mobutu Sese Seko yapfuye kuwa 7 Nzeri 1997 aguye mu bitaro by’i Rabat muri Maroc aho yari yarahungiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Laurent Désire Kabila .
Kugeza ubu Umurambo wa Mobutu uracyashyinguye muri Maroc gusa , inteko ishingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gutora itegeko ryemerera umuryango we kumuzana kumushyingura mu cyubahiro mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuryango wa Mobutu nturafata umwanzuro ku bijyanye no gushyingura umurambo wa Mobutu mu gihugu cye.