Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bya Merck and Ridgeback Biotherapeutics bwagaragaje ko ikinini kitwa molnupiravir gifite ubushobozi bwo kurinda umuntu ibyago byo kwicwa na Covid-19 ku kigero cya 50.
Amakuru avuga ko iki kinini cyajya kinyobwa kinyujijwe mu kanwa nk’uko bisanzwe bigenda ku bindi binini byinshi, kikajya gihabwa umuntu warwaye Covid-19, ariko bikaba byiza kugihabwa hakiri kare umuntu atari yaremba cyane.
Abashakashatsi batandukanye bakunze kuvuga ko inkingo zonyine zishobora kunanirwa kuzarandura Covid-19, ariko batangaza ko mu ihe haboneka umuti ushobora kuzunganira, bishobora kugira uruhare mu kurandura iki cyorezo.
Kugeza ubu uyu muti uri kugenzurwa n’Urwego rwa Amerika rushinzwe Imiti n’Ibiribwa, FDA, kugira ngo uzahabwe uburenganzira bwo gutangira gukoreshwa muri icyo gihugu, aho byitezwe ko wahita unatangira gukoreshwa mu bindi bihugu byo ku Isi.