Uwahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso Didas Gasana ubu ubarizwa mu buhungiro muri Suede aheruka gutanga amagambo yatumye benshi mu bayakurikiye bongera gushimangira akaboko ka Kayumba Nyamwasa na Uganda mu ibura rya Ben Rutabana.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Tharisice Semana wamenyereye gukora inkuru zibogamira ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda mu kiganiro yise” Uko mbyumva , Ubyumva ute?” Didas Gasana yashimangiye ibyakunze kuvugwa n’umuryango wa Ben Rutabana ko Ben afungiye mu gihugu cya Uganda akaba yaratawe muri yombi na CMI ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa.
Muri icyo kiganiro Didasa gasana yavuze ko hari umwe mu basirikare mu ngabo za Uganda UPDF ufite ipeti rya Major uheruks mu mahugurwa muri Isiraheri uheruka kumubwirako Ben Rutabana afungiye muri “Safe House’’ muri Uganda ariko ko ari ibintu biri kurwego rwo hejuru ngo akaba ariyo mpamvu yatumye umuryango we utabasha kumubona ahasanzwe hafungirwa abantu muri Uganda.
Yakomeje avuga ko icyo Kayumba Nyamwasa yapfaga na Ben Rutabana kwari ukudahuza gahunda ngo kuko iyo babaga hari icyo bari gupanga gukora muri RNC Ben Rutabana yahitaga yitanguranywa kugikora mbere ya Shebuja Kayumba Nyamwasa batabanje kubyumvikanaho ibintu Kayumba Nyamwasa yafashe nko kumuca inyuma n’agasuzuguro
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo amakuru y’ibura rya Ben Rutabana wari usanzwe mu buyobizi yatangiye gucicikana .
Muri RNC ibura rya Ben Rutabana rikaba ryarateje amakimbirane habaho guterana amagambo hagati y’abayobozi ba RNC n’umuryango wa Ben Rutabana byumwihariko Tabita Gwiza ndetse risiga RNC icitsemo ibindi bice bibiri .
Tabita Gwiza Mushiki wa Ben Rutabana yashinjaga RNC na Kayumba Nyamwasa kugambanira musaza we no kuba Kayumba Nyamwasa ariwe wacuze umugambi wo kwikiza Ben Rutabana.
Abakunze gukurikiranira hafi ibyarimo bibera muri RNC bavuga ko Kayumba Nyamwasa yaba yaratangiye kwishisha Ben Rutabana ngo kuko hari ibyo Ben yaratangiye kunenga birimo imiyoborere ya RNC, imyifatire idahwitse ya Kayumba Nyamwasa ibi kandi akabivuga nta bwoba n’ingingimira imbere ya Shebuja Kayumba Nyamwasa.
Hiyongeraho kandi ikibazo cy’abarwanyi ba P5 aho Kayumba Nyamwasa yishishaga Ben Rutabana ngo kuko yari yamaze kumenya neza ko Ben afite umugambi wo kwigarurira bano barwanyi, bituma Kayumba Nyamwasa asaba Uganda kumufunga ngo kuko yarimo ateza umwuka mubi muri RNC .
Hategekimana Claude