Umugabo witwa NTAGANDA Alphonse utuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi akagali ka Musezero umudugudu wa Byimana, aratabaza Ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku karengane yagiriwe na Rwiyemezamirimo witwa MUKAMANA Joseph, wamwambuye amafaranga angana na miliyoni makumyabiri na zirindwi z’Amanyarwanda (27,000,000rwf) yagenewe n’urukiko m’urubanza bagiranye, bitewe n’uko uyu Rwiyemezamirimo yamukoresheje akanga kumuhemba mu mwaka wa 2016.
NTAGANDA Alphonse ,agaragaza ko yakoranye n’uyu Rwiyezamirimo akaza kumwambura imishahara ye yose, byatumye agana ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Gasabo kugirango bamurenganure ariko Mukama Joseph yanga kumwishyura.
Ntaganda Alphonse, avuga ko yahise yiyambaza inkiko, zaje gutegeka Mukama Joseph kumwishyura amafaranga angana na miliyoni makumyabiri na zirindwi z’Amanyarwanda (27,000,000rwf) akubiyemo imishahara ye yose ,impozamarira n’ibindi biteganywa n’amategeko.
Icyo cyemezo cy’inkiko, cyaje cyiyongera ku wundi mwenda ungana n’ibihumbi makumyabiri by’amadolari (20,000USD) nanone uyu Rwiyemezamirimo yambuye Ntaganda Alphonse yari yaramugurije mu mwaka wa 2013, akamubeshya ko azamwungukira ndetse akaza no kumwongera miliyoni cumi n’enye z’amanyarwanda (14,000,000 rwf) kugirango uyu Rwiyemezamirimo yishyure imisoro y’ibicuruzwa bye byari muri Magerwa bivuye mu gihugu cya Turkey,ariko biza kurangira amwambuye ayomafaranga yose hamwe arenga miliyoni mirongo itanu n’enye z’Amanyarwanda (54,000,000rwfs).
Ntaganda Alphonse ,akomeza avuga ko Rwiyemezamirimo Mukama Joseph ,yamuteje ubukene bukabije bwo kutagira aho aba n’umuryango we, ndetse n’abana be bakaba barangwa n’amadeni ku mashuri bigaho, akaba ariyo mpamvu atabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kumurenganura.
Mukama Joseph yanze gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ku bushake kubera uburiganya yakoze bwo kwiyandukuzaho imitungo
Nyuma yaho urukiko rutegetse Rwiyemezamirimo Mukama Joseph kwishyura Ntaganda Alpfonse, siko byagenze kuko Mukama yanze gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ku bushake kubera uburiganya yakoze mu gihe baburanaga na Ntaganda Alphonse.
Mu gihe urubanza rwaburanishwaga hagati y’impande zombi, uyu Mukama Joseph amaze kubona ko azatsindwa, yakoze amanyanga akora ivanguramutungo n’uwo bashakanye witwa Uwinyange Marie Claire agamije guhisha imitungo ye kugirango urubanza nirurangira azabure ubwishyu buzategekwa n’urukiko.
Nyuma y’iryo vanguramutungo, Mukama Joseph yasubiye inyuma bahimba inyandiko z’uko ibye yabigurishije umugore we na muramu we witwa Hakizimana Jean Claude ,ibindi abyandika ku bandi bene wabo maze Mukama asigara nta mutungo yibarujeho cyangwa umugaragaraho.
Muri urwo rubanza rwamaze imyaka 6, igihe cyo kurangiza urubanza no gushyira mu bikorwa ibyategetswe n’inkiko, umuhesha w’inkiko w’umwuga Nsengiyumva Jean Claude yashatse kurangiza urubanza asanga imitungo yose ya Mukama Joseph yaba imitungo itimukanwa n’iyimukanwa, yarayikuyeho nk’uko byagaragajwe n’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Ngo ibyo bikaba byarakozwe mu gihe baburanaga ndetse n’imigabane ye mu masosiyete y’ubucuruzi ,byose abyandika ku mugore we na benewabo bandi, maze Mukama Joseph asigara nta mutungo umwanditseho ku buryo no mu mabanki akoresha konti ze zose zanditse ku bana be.
Mukama Jseph ngo ntashaka kwishyura ku bushake ngo kuko nta mitungo afite!
Ntaganda Alphonse yakomeje gutakambira inzego zitandukanye zirebwa n’ikibazo cy’irangizwa ry’imanza zaciwe, ariko kubera imbaraga ,ubushobozi n’ikimenyane ngo uyu Rwiyemezamirimo afitanye n’izo nzego ,byatumye Ntaganda Alphonse akomeza kurenganywa aho ageze hose ngo Rwiyemezamirimo Mukama Joseph akamurusha ijambo ikibazo cye ntikitabweho.
Mu mwaka wa 2021, Ntaganda Alphonse yaje kubona ko nta yandi mahitamo asigaranye, maze yandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu gihe yari agitegereje kurenganurwa, kuwa 25/08/2022 ku munsi w’uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo, mu gusubiza ibibazo by’abaturage Umukuru w’igihugu akaba yaratanze umurongo w’uburyo bene ibyo bibazo bigomba gukemuka, aho yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba gukurikirana bene abo bantu bivanaho imitungo mu mayeri kugirango hatabaho kurangiza imanza batsinzwe.
Nyuma y’iryo jambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavugiye mu karere ka Ruhango, Ntaganda Alphonse ngo yiyambaje urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku buyobozi bukuru bwayo , asaba ko yarenganurwa ariko agahora asiragizwa n’ abakozi b’urwo rwego banga kumufasha.
Kuri ubu, ngo iki kibazo kikaba kimaze hafi amezi 4 cyarirengagijwe kubera ikimenyane n’ubushobozi bya Rwiyemezamirimo Mukama Joseph.
Ntaganda Alphonse ,avuga kandi ko ayo mezi agera kuri 4 icyo kibazo kimaze , aza yiyongera ku yandi mezi abiri yamaze asiragira ku biro bya RIB ishami rya Kanombe aho uyu Rwiyemezamirimo atuye ,naho bamushubije ko nta gisubizo bafite.
Ntaganda Alphonse, yabwiye itangazamakuru ko igisubizo gitangwa na bamwe mu bagejejweho n’iki kibazo mu bugenzacyaha, ari uko atagomba kwitwaza ijambo ry’Umukuru w’igihugu kandi yoherejwe gukora iperereza ku mitungo y’uwo yishyuza, akaba yibaza niba ariwe wakora iryo perereza cyangwa niba ryakagombye gukorwa n’urwego rubifitiye ububasha nka RIB.
Ntaganda Alpfonse, ubu aratakambira Umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame ,amusaba ko yamurenganura akishyurwa amafaranga ye yatsindiye , kuko ubwambuzi rwiyemezamiromo Mukama Joseph yamukoreye, bwamuteye ubukene bukabije kubera guhora asiragira mu nkiko no muri izi nzego zanze kumurangiriza ikibazo.
Twagerageje kuvugana na rwiyemezamirimo Mukama Joseph kubimuvugwaho ko yanze kwishyura ayu muturage nyumaho urukiko rumutegetse kwishyura , maze asubiza ko nta bwishyu afite bwo kubishyura kandi ko ntaho afite yakura ubwo bwishyu.
Biravugwa kandi ko Rwiyemezamirimo Mukama Joseph, yaba afite aho yahishe imitungo kuko hari bimwe mu bigo afitemo imigabane bitandukanye kandi bikomeye.
Umwanditsi: Nkundiye Eric Bertrand
icyamubera cyiza n’uko yakwikiranura