Umunyarwanda Fred Kamariza wacururizaga mu gihugu cya Uganda, byatangajwe ko yapfiriye muri gereza y’ubutasi y’igihugu cya Uganda mu buryo budasobanutse.
Nk’uko byatangajwe, uyu mucuruzi w’Umunyarwanda wabaga i Kampala muri Uganda yapfiriye muri Gereza z’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, mu buryo butarasobanuka kugeza ubu.
Uwo mucuruzi yitwaga Fred Kamariza, yari umwe mu bazwi mu Mujyi wa Kampala ndetse kenshi yakundaga kugaragara mu modoka ye nziza ya Range Rover ifite pulake ya Uganda yanditse mu mazina ye, Fred K.
CMI ni Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda. Ntacyo ruratangaza kugeza ubu ku rupfu rw’uyu mugabo ndetse inkuru y’ugutabaruka kwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere.
Amakuru avuga ko urupfu rwa Kamariza rwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu ku mugoroba, aho ngo yapfuye yiyahuye. Bivugwa ko yaba yarasimbutse igorofa rya kabiri ry’inyubako ya CMI i Mbuya.
Hari n’andi makuru anyomoza iby’uko yaba yarasimbutse igorofa kuko nta kintu na kimwe kigaragaza aho yaba yarasimbutse n’aho yapfiriye.
Bivugwa kandi ko Kamariza yafashwe n’abakozi ba CMI bafatanyije n’abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force), bakajya ku mufunga, gusa ibyo yari akurikiranyweho ntibirasobanuka.
Hari n’andi makuru avuga kandi ko uyu mugabo yaba yashinjwaga ibyaha bijyanye n’ikoranabuhahanga, gusa nta gihamya cyabyo iraboneka. Abo mu muryango we bavuze ko bababajwe n’urupfu rwe.
Ikiriyo cyo kumwibuka kiri kubera i Kampala ndetse hari na gahunda yo gucyura umurambo we mu Rwanda. Ikibazo kigihari kugeza ubu ni ibyangombwa bye kuko ngo bigifitwe n’abayobozi.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo za Uganda, Col Deo Akiiki, yabwiye Daily Monitor ko nta makuru afite ku rupfu rwa Kamariza.
Si ubwa mbere abanyarwanda bafashwe muri Uganda, bagafungirwa muri gereza za CMI i Mbuya mu buryo budasobanutse gusa hari hashize iminsi bitavugwa. Byamenyekanye cyane mu myaka ya 2017 ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wari urimo agatotsi.
Gusa ibiganiro byo guhosha umwuka mubi byahuje impande zombi, byatumye abari bafunzwe bafungurwa.
Muri Kamena umwaka ushize, Maj Gen James Birungi uyobora CMI yagiriye uruzinduko mu Rwanda ahura n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Uwineza Adeline