TB Joshua w’umunya- Nigeria wamamaye nk’umuhanuzi wanizerwaga yakozweho ubucukumbuzi hasangwa ko yakoze amabi yo gusambanya abayoboke be no kubica urubozo.
Uyu muhanuzi TB Joshua yamamaye kwisi mu myaka 20 ishize arinayo mpamvu bahisemo kumukoreraho ubucukumbuzi. Dore ko yanashinze rimwe mu matorero ya gikristo, Synagogue Church of all Nations .
Abantu bahoze basengera muri iryo torero yashinze nibo bavuga ibikorwa bibi yakoze nko gufata abagore kungufu akabasambanya no kubabwira ko bakuramo inda.
Ni bikorwa bavuga ko byabereye mu nzu y’ibanga iri i Lagos mu myaka hafi 20. Church of All Nations ntiyasubije kuri ibi birego ariko yavuze ko n’ibindi nk’ibi byavuzwe mbere nta shingiro byari bifite.
Uyu muhanuzi wakoreweho ubucukumbuzi yapfuye muri 2021 , ubucukumbuzi bwe bumaze imyaka 2 bwa kozwe na BBC.
Basanze ko nubwo yafatwaga nk’umuhanuzi kandi akurikiranwa n’abantu benshi, ngo yafataga abagore kungufu, harimo guhohotera abana, gukubita no kuboha abantu.
Abagore benshi bavugako yabakoreraga ihohoterwa, akabasambanya mu gihe kigera mu myaka 20 yashize harimo umugore umwe uvuga ko yavanyemo inda eshanu kubw’uko yamaraga kubasambanya akabashishikariza gukuramo inda.
Niyonkuru Florentine
Rwanda tribune.com