Ukwiyingera kw’abakomeza kwandura Covid19 kwatumye benshi bata icyizere cyo kudohorerwa kuva mu rugo
Icyemezo cya leta ku koroshya cyangwa gukomeza amabwiriza cyahagaritse ubuzima busanzwe niyo inkuru itegerejwe na buri wese mu gihugu kurusha izindi mu Rwanda, uyu munsi nibwo igihe cyongereweho kirangira.
Nta kindi kiri kuvugwa nyuma y’ibyumweru hafi bitandatu Abanyarwanda imbere mu gihugu batemerewe gusohoka mu ngo. Nta bundi ibihe nk’ibi byabayeho mu mateka yanditse mu Rwanda.
Abasohoka ni abahabwa uruhushya na polisi bagiye kwivuza, kugura ibiribwa no gushaka serivisi z’imari cyangwa abagiye gutanga izo serivisi, ni amabwiriza akomeye yo kwirinda coronavirus.
Icyemezo cya leta ku koroshya cyangwa gukomeza amabwiriza yahagaritse ubuzima busanzwe niyo inkuru itegerejwe na buri wese mu gihugu kurusha izindi mu Rwanda, uyu munsi nibwo igihe cyongereweho kirangira.
Ijoro ryakeye, benshi baraye bategereje itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bizeye ko bushobora gucya bagasohoka, siko byagenze.
Kugeza ubu ntibizwi niba iyo nama yateranye cyangwa iterana ejo, ntakiratangazwa.
Kuwa mbere mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ko bashobora koroshya amabwiriza ariho, ariko avuga ko byose bazagendera ku buryo ibintu byifashe.
Ibintu byifashe bite?
Mu minsi itandatu (18 – 23/04) habonetse abantu bashya 11 bashya banduye coronavirus.
Icyo gihe ikizere cyari cyazamutse kuri bamwe ko u Rwanda ruri kunesha iki cyorezo.
Mu minsi itandatu ishize (24 – 29/04) mu Rwanda habonetse abantu 71 bashya banduye coronavirus, impungenge zongeye kuba nyinshi.
Izamuka ry’iyi mibare Minisiteri y’ubuzima ivuga ko rikomoka mu “batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abakorana nabo”.
Umwanzuro witezwe ni uwuhe?
Ibihugu bitandukanye ku isi bimaze iminsi byoroshya amabwiriza nk’aya yahagaritse ubuzima busanzwe, muri ibyo harimo iby’iburayi bikizahajwe n’iki cyorezo.
Muri Afurika ibihugu birimo Ghana, Africa y’Epfo, Nigeria na Zimbabwe byatangaje ko mu minsi iri imbere bitangira koroshya amabwiriza akomeye nk’aya byari byarafashe.
Muri yo harimo gufungura ibikorwa bimwe na bimwe nk’inganda, ingendo za hafi mu gihugu, imirimo yo mu biro, ubucuruzi butari ubw’amasoko manini cyane, n’ibindi.
Abasesenguzi mu bya Politiki n’iby’ubuzima basanga bikigoye kuba wakwemeza ko abantu basohoka bakidegembya mu gihe imibare y’abanduye Covid 19 ikomeje kwiyongera,gusa impuguke mu by’indwara zivuga ko bishobora gufata amezi menshi kugira ngo isi ibone insinzi y’iki cyorezo.
Mwizerwa Ally