Hongeye kujya hanze amashusho agaragaza ibikorwa byo guhohotera abaturage bikorwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR, bakomeje gutoteza abanyeko bo mu bwoko bw’abatutsi.
Ni amashusho yagiye hanze yerekana abasirikare ba FARDC bafatanyije n’inyeshyamba ziri kubafasha mu rugamba, bicaje hasi mu cyondo umuturage, bari kumukubita ibibubona by’imbunda n’imigeri.
Aba basirikare n’inyeshyamba baba bari gukora ubunyamaswa ibi bikorwa, baba bashungerewe n’abaturage bari kwamagana ibyo bakora ariko ntibibabuze kubikomeza ahubwo bakabatera ubwoba.
Aya mashusho aje yiyongera ku yandi yakomeje kugaragara yerekana FARDC n’imitwe nka FDLR bahohotera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho baba bakorera iyicarubozo, bakabambika ubusa, bakabakubitira mu ruhame babakoreraho ubufindo, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Ibi bikorwa byamaze gufatwa nka Jenoside, bikomeje kugarukwaho n’umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, usaba ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kugira icyo ukora kuri iyi ngengabitekerezo ikomeje gututumba muri Congo Kinshasa.
RWANDATRIBUNE.COM