Imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Kampala- Kigali yasubukuwe, nyuma y’ibiganiro u Rwanda na Uganda byagiranye bigamije kwigira hamwe iyubakwa ryawo.
Iyubakwa ry’uwo muhanda wa gari ya moshi Kampala-Kigali witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’akarere muri rusange.
Byitezwe kandi ko uwo muhanda niwuzura uzafasha ibyo bihugu koroherwa kugera ku byambu nka Mombasa, byoroshye ubucuruzi.
Ikinyamakuru Chimp Reports dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Uganda izabanza kubaka igice Malaba-Kampala kiva ku mupaka wa Kenya kikagera mu Murwa Mukuru wa Uganda, icyiciro cya kabiri Uganda izavana uwo muhanda i Kampala ugere ahazwi nka Mirama Hills ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.
U Rwanda narwo ruzahita rutangira kubaka umuhanda uva Nyagatare ugere mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhanda wari watangiye kuganirwaho guhera mu 2014. icyakora biza gukomwa mu nkokora n’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi, icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibura ry’abaterankunga.
Kuri uyu wa Kabiri i Kampala muri Uganda habereye inama y’abahagarariye u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo uwo muhanda wubakwa mu maguru mashya mu rwego rwo koroshya ubucuruzi.
Ubwo umuhanda uzaba ugeze muri Uganda kandi, nibwo hazubakirwaho irinda shami ryawo rigana muri Sudani y’Epfo.
Eng Perez Wamburu, umuhuzabikorwa w’uwo mushinga ku ruhande rwa Uganda yavuze ko nibaramuka babonye amafaranga, batazategereza ko igice cya Malaba-Kampala cyuzura ahubwo bazahita batangira kubaka igice cya kabiri kigana mu Rwanda.
Biteganyijwe ko guhera muri Nzeri uyu mwaka aribwo Uganda izatangira kubaka igice kiva kuri Kenya aricyo Malaba-Kampala.
Amafaranga aramutse abonekeye igihe, ivuga ko igice cya Kampala-Mirama Hills ari nacyo kigera mu Rwanda cyazaba cyuzuye bitarenze mu 2029.
Umwe mu bayobozi bo mu Rwanda witabiriye inama yabereye Kampala, yavuze ko inyigo y’aho umuhanda uzanyura mu Rwanda yamaze gukorwa, igisigaye ari ugushakisha abaterankunga.
Kubera ko Kenya yatangiye kubaka igice kigera Malaba, hagaragajwe ko abaterankunga batazabura kuko ibihugu byose biri muri uyu mushinga bigaragaza ubushake.
Biteganyijwe ko umuhanda uramutse ugeze i Kigali, uzakomerezaho mu bindi bice nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhanda wa gari ya moshi Kampala-Kigali usanga undi watangiye wa Isaka-Kigali uzaturuka muri Tanzania.
Uganda igiye kubaka igice kiva i Malaba ku mupaka wa Kenya kikagera i Kampala, ariho hazashamikira igice kigera mu Rwanda.
Uyu muhanda uramutse wuzuye wafasha u Rwanda mu bucuruzi dore ko kimwe mu bituma ibicuruzwa bihenda harimo urugendo bikora biva ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam, bigatwara iminsi myinshi mu nzira ngo bigere ku bo bigenewe.
UWINEZA Adeline