Nyuma y’ifatwa rya General Alain Guillaume Bunyoni, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, yavuze ko uyu wabaye Minisitiri w’Intebe muri iki Gihugu, ubu afungiye muri kasho z’urwego rushinzwe iperereza.
Ni nyuma yuko Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, Sylvestre Nyandwi kuri iki Cyumweru atangaje ko General Alain Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2023, afatiwe aho yari yihishe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi Vestine Nahimana, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyarimo n’Umuvugizi w’Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi.
Uyu Muvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, yatangaje ko General Bunyoni ubu afungiye mu rwego rushinzwe iperereza mu Burundi.
Yanatangaje kandi ko uyu wabaye Minisitiri w’Intebe mu Burundi, akurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu ndetse no gukoresha nabi umutungo w’Igihugu.
Mu cyumweru gishize, ubwo byavugwaga Bunyoni ari guhigishwa uruhindu n’Igipolisi cy’u Burundi, byari bimaze gutangazwa ko Polisi ndetse n’urwego rw’Ubutasi, bari bagiye mu rugo rwe gusaka amafaranga menshi byavugwaga ko ahisheyo.
Bunyoni kandi wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe umwaka ushize, yavuzweho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.
RWANDATRIBUNE.COM