Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruzwi nka EACJ rwasomye icyemezo ku rubanza rw’Umunyamategeko w’umugande wareze u Rwanda gufunga imipaka, rwemeza ko ibyakozwe n’u Rwanda binyuranye n’amasezerano y’umuryango w’uyu muryango.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, nyuma yuko uru rukiko ruburanishije uru rubanza rw’ikirego cy’umunyamategeko Kalali Steven wareze u Rwanda nyuma yuko imipaka y’u Rwanda na Uganda ifunzwe.
Imipaka y’u Rwanda na Uganda yatangiye gufungwa mu ntangiro za 2019 ubwo ibihugu byombi byari bitangire kurebana ay’ingwe bitewe n’ibibazo byari hagati yabyo.
Icyo gihe Abanyarwanda bajyaga muri Uganda bagirwaga nabi, bagafatwa bagafungwa mu buryo butemewe n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo.
Ibi byatumye Ubuyobozi bw’u Rwanda bugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko bajyagayo bagahohoterwa.
Muri Mata 2019 ni bwo uyu munyamategeko w’umugande Kalali Steven yashyikirije EACJ iki kirego cyavugaga ko kuba u Rwanda rwarafashe icyemezo cyo gufunga imipaka bihabanye n’amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mu cyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 23 Kamena 2022, Urukiko rwemeje ko ibyakozwe n’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, rurusaba kutazabyongera.
Uru rubanza rwaburanishijwe kandi rusomwa n’Abacamanza barimo Yohane Masara, Monica Mugenyi, Dr Charles Nyawello, Charles Nyachae, Richard Muhumuza na Richard Wejuli
RWANDATRIBUNE.COM