Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri 2020, Minisitiri wa Siporo Madame Munyagaju Aurore Mimosa yemeje ko imyitozo ihuza abantu benshi izatangira mu kwezi gutaha ndetse atangaza ko bari muri gahunda yo kubaka no kuvugurura ama stade atanu arimo na Stade Gahanga itegerejwe n’abanyarwanda benshi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kurebera hamwe ubuzima bwa siporo muri iki gihe ndetse n’ibyo inzego zibishinzwe ziteganya kugira ngo ibikorwa bya siporo bigaruke ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa remezo muri siporo nyarwanda.
Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa yavuze ko imyitozo ihuza abantu benshi izaba bitarenze ukwezi kwa cumi bizatuma ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe azahagararira u Rwanda akomeze kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Stade Amahoro Igiye kuvugururwa yakire ibihumbi 45
Nkuko Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo yabitangarije itangazamakuru, Stade Amahoro igiye kuvugururwa aho yakiraga ibihumbi20 by’abafana bicaye neza, gusa ngo igiye kuvugururwa yakire abantu bagera ku bihumbi45 bicaye neza. Kuvugurura Stade Amahoro nkuko Minisitiri yabitangarije itangazamakuru ngo ni igikorwa kizatangira mu kwezi ku Ukuboza.
Stade Amahoro yafunguwe bwa mbere mu mwaka w’1986 itwaye hafi Miliyardi20 z’amafaranga y’u Rwanda(20,000,000,000rwf) ikaba iherereye mu karere ka Gasabo, bikaba bivugwa ko yari isanzwe yakira abantu bagera ku bihumbi30, iyi isanzwe iberaho imikino itandukanye irimo Ruhago, Handball, Marathon n’indi itandukanye.
Ntago Ari Stade Amahoro gusa igiye kuvugururwa cyane ko Minisitiri wa Siporo yemeje ko na Murumuna wayo(Petit Stade Amahoro) igiye kuvugururwa aho yari isanzwe yakira abantu ibihumbi3 bicaye neza bakaba bagiye kuyongera ikajya yakira abantu ibihumbi5 bicaye neza nta nkomyi!
Stade Gahanga igiye kubakwa!
Inkuru y’iyubakwa rya Stade Gahanga njye na we twazumvise cyera gusa uyu mu myaka mike turayihera ijisho yararangije kubakwa!
Ni Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira umubare utari muto w’abafana ndetse ni Stade Abanyarwanda benshi bategereje bitewe n’ubwiza bwayo twabonye ku gishushanyo mbonera cyayo!
Nkuko Minisitiri wa Siporo yabivuze, ngo iyi stade ngo ntago yihutiwe kubakwa cyane ko Leta yari iri mubiganiro n’abashoramari ndetse ngo ibi biganiro byarimo bigenda neza nubwo byaje kwitambikwa na Covid-19 gusa nkuko Minisitiri yabitangaje ngo bagiye gusubukura ibiganiro n’abo bashoramari maze iyi Stade itangire yubakwe.
Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo kandi yemeje ko Stade Nyanza nayo iri muri gahunda yo kubakwa ndetse ko ikipe ya Paris St Germain ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, iyi kipe ngo izanshinga irerero ry’umupira w’amaguru rizaba rihereye mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.
Ndacyayisenga Jerome