Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana ku wa 8 Mutarama 2021 aguye muri Leta ya Utah yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) azize kubura umwuka bifitanye isano na Covid-19, azashyingurwa mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2021 iwabo muri Paruwasi ya Nkaka ya Diyosezi ya Cyangugu iri mu Karere ka Rusizi.
NK’uko Musenyeri Hakizimana Celestin uyobora Diyosezi ya Gikongoro akanaragira Diyosezi ya Cyangugu mu gihe hataraba imihango yo kwimika uwagizwe Musenyeri mushya w’iyi diyosezi, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera uba waragejejewe mu Rwanda mu mpera za Mutarama 2021 ariko biterwa n’ibibazo by’ingendo z’indege kubera icyorezo cya Covid19; ukaba uzavanwa muri USA ku wa 24 Gashyantare 2021.
Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Musenyeri Hakizimana yavuze Ko padiri Ubald azashyingurwa mu byumweru bibiri biri imbere haramutse hatagize igihinduka.
Yagize ati: “Bivuze ko umurambo uzagera mu Rwanda tariki ya 26 Gashyantare hanyuma ashyingurwe nyuma y’iminsi ibiri.”
Yakomeje avuga ko imihango yo kumuherekeza no kumushyingura izabera muri Paruwasi ya Nkaka, Diyosezi ya Cyangugu yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko hakaba hateganyijwe na misa yo kumusabira izabera i Kigali mbere y’uko umurambo ujyanwa i Rusizi.
Ati: “Ubwo twari mu nama, twavuze ko tuzaka uburenganzira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, hakaba Misa yo kumusabira hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Nibigenda uko twabipanze iyi misa izaba ku wa 27 Gashyantare.”
Musenyeri yavuze ko igitekerezo cy’iyi misa ari uko nyakwigendera yari afite inshuti n’abavandimwe baba i Kigali kandi batazajya mu mihango yo kumushyingura kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Virusi ya Corona.
Padiri Ubald Rugirangoga ni umwe mu bantu batangije amasengesho yo kwigisha abantu gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abarokotse bakababarira ababiciye.
Mu mwaka wa 2015 yagizwe Umurinzi w’Igihango nk’umuntu wagize uruhare runini mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda hamwe no komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubald Rugirangoga yavutse ku wa 26 Mata 1955, avukira mu Murenge wa Karengera w’Akarere ka Nyamasheke. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko se yishwe mu 1962 naho nyina yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.