Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, zikoze imyigaragambyo, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuye mu Busuwisi ziga ku kibazo cy’Impunzi z’Ibihugu byombi.
Ni inama yabaye kuri kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi yabereye Genève mu Busuwisi ku biro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.
Iyi nama yatumijwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibmbye ryita ku mpunzi, Filippo Grandi, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma z’Ibihugu byombi, aho itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Solange Kayisire, naho irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.
Amakuru yatangajwe na Minisitiri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, avuga ko iyi nama yageze ku myanzuro inyuranye irimo gushaka umuti w’ibibazo by’impunzi ku mpande zombi yaba iz’Abanyekongo ziri mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda bari muri Congo.
Iyi myanzuro ivuga ko hashyirwa mu bikorwa mu buryo budasubirwaho imyanzuro yahuje izi mpande eshatu muri 2010.
Iyi myanzuro ivuga ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo korohereza impunzi gutahuka ndetse no gushaka umuti w’ibibazo by’izi mpunzi.
Iyi nama ibaye mu gihe mu mpera z’umwaka ushize, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zakoze imyigaragambyo zisaba gutaha, ndetse ko zirambiwe ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa bene wabo b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RWANDATRIBUNE.COM