Abanyamategeko baharanira uburenganzira bw amuntu, bongeye gutakambira umuryango mpuzamahanga kugira icyo uko ku bwicanyi bwa Jenoside buri gukorerwa bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo mu Gihugu cyabo rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba banyamategeko batanze iyi mpuruza, barimo Umubiligi Bernard Maingain wavuze ko abayobozi bakuru mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba badakwiye gukomeza kwirengagiza abanyekongo bakomeje kwicwa umusubirizo bazira ubwoko bwabo.
Uyu munyamategeko avuga ko intambara ihanganishije FARDC na M23, yatumye hirengagizwa Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bo mu bundi bwoko burimo nk’Abahema, bakomeje kwicwa umusubirizo.
Atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, Umuryango w’Urubyiruko ruharanira amahoro muri Ituri uzwi nka Amani Ituri, na we watabarije abo muri ubu bwoko bw’abahema.
Uyu munyamategeko w’Umubiligi Bernard Maingain kandi yanagarutse kandi ku bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge ndetse n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubu bwicanyi benshi bemeza ko ari Jenoside, bwanagarutsweho kenshi n’umutwe wa M23, urwanirira uburenganzira bw’Abanyekongo bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro byumwihariko abavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwakunze kurenza ingohi iki kibazo, ahubwo bukarenga bugakorana n’imitwe ikora ibi bikorwa bya Jenoside, bukayikoresha mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.
RWANDATRIBUNE.COM