Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2021, i Kigali, hatangiye irushanwa ry’imurikamafoto (World Exhibition Photo) ryitabiriwe n’abanyamakuru bafotora basaga 150 baturutse hirya no hino ku Isi.
Ni igikorwa ngarukamwaka kibera mu gihugu kiba cyatoranijwe.Kuva irushanwa ry’imurikamafoto ryatangira mu 1956, ni ubwa mbere ribereye muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda aho ryitabiriwe n’Abanyafurika babiri rukumbi , ryateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (European Union).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta munyarwanda wagaragaye muri iri rushanwa ariko ngo kuko ari u Rwanda rwakiriye, ni byiza kugira ngo na bo bagaragaze amafoto yabo cyane cyane abakora umwuga wo gufotora no kwegera bagenzi babo bo ku rwego rw’Isi kugira ngo n’umwaka utaha bazajye muri ayo marushanwa.
Rubingisa Prudence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , asaba abatuye Umujyi wa Kigali kureba imurikamafoto ryo ku rwego rw’Isi ririmo kubera i Kigali mu Rwanda ahazwi nka Car Free Zone, kugira ngo bakundishe abana babo amafoto ababikunze bazabigire umwuga. Akomeza avuga ko nk’igihugu bigaragaza ko hari ikizere kiba cyagiriwe kugira ngo bagihitemo bityo n’u Rwanda rwagiriwe icyo kizere.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Nicola Bellomo, yashimiye Umujyi wa Kigali uburyo wakiriye iri murikamafoto n’uko ubuyobozi bwariteguye.
Muzogeye Plaisir avuga ko ari intambwe ishimishije kuba iri murikamafoto ribereye mu Rwanda agashimira ubuyobozi bw’igihugu buba bwabigizemo uruhare. Ko ari intambwe ishimishije kwitabira imurikamafoto riri ku rwego rw’Isi, ni n’intambwe nziza kuba igihugu kiba cyabigizemo uruhare bikaza kubera mu Rwanda.
Akomeza avuga ko afite icyizere cy’uko amarushanwa y’umwaka utaha abanyarwanda bazayitabira kandi bakanayatsinda.
Nkinzingabo Jacques uzwi ku izina rya Yakubu uhagarariye kampani yateguye imurikamafoto ry’abanyarwanda ‘Kigali Photo Center’ iharanira inyungu z’abafotora mu Rwanda, kugira ubumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye n’iterambere ry’umwuga wo gufotora mu Rwanda, avuga ko uyu ari umwanya wo kwerekana ubushobozi bwabo.
Ashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabigizemo uruhare kugira ngo abanyarwanda nabo babashe kwerekana ibikorwa byabo n’ubushobozi bafitemo. Ko ari inzira y’iterambere ku bafotora mu Rwanda, kandi ngo yizera ko umwaka utaha hari abazashobora kohereza amafoto yabo mu irushanwa ry’imurikamafoto.
Irushanwa ry’imurikamafoto umwaka ushize ryabereye mu gihugu cy’u Buholandi. Imurikamofoto ryateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda n’Umujyi wa Kigali, rikaba rizamara ibyumweru bitatu.
Eric Bertrand Nkundiye.