Ejo ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023,Urugereko rw’i La Haye rwumvise ubuhamya bw’umutangabuhamya w’umugore, wahawe izina rya KAB053 mu kurinda umwirondoro we, ndetse isura ye igahishwa n’ijwi rye rigahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari mu ishyaka rya PL mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko yiciwe bamwe mu bo mu muryango we muri jenoside, yavuze ko yabonye Kabuga kuri televiziyo y’igihugu, ari muri mitingi (inama) z’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.
Ngo mu guha ikaze Kabuga, yavuzwe ko ari “umuterankunga ukomeye w’Interahamwe…”, nkuko byavuzwe mu rukiko.
Umunyamategeko Altit yabajije KAB053 ku nshuro imwe yo mu 1993, muri ebyiri avuga ko yabonyemo Kabuga kuri televiziyo, aho ngo yari ari kumwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.
Mu ibazwa rye n’abashinjacyaha ryo mu kwezi kwa gatandatu mu 2011, avuga ko Kabuga, mu gice cy’ijambo ryo muri iyo mitingi yo mu Ruhengeri, yemeye ko azagurira Interahamwe imyambaro iziranga (uniformes) kandi ko Habyarimana yavuze ko we “azamanuka” hamwe na zo, ibyo uwo mutangabuhamya icyo gihe yavuze ko bisobanuye kujya kwica abatutsi.
Altit yamubajije niba igihe yabonaga Perezida Habyarimana kuri televiziyo, ari na bwo ayo magambo yavuzwe. Asubiza ko ari icyo gihe, kuko KAB053 we atari yagiye muri iyo mitingi.
Altit yanamubajije niba uko kujya guhiga abatutsi aho bari hose bakicwa ari uko we yabyumvise mu mvugiro yabyo (contexte).
Yasubije ko umuntu wese wari ukurikiye iryo jambo, byari bisobanuye kwica abatutsi, ko n’ikimenyimenyi ari uko batangiye kwicwa mbere cyane yuko jenoside itangira.
Kuri iyi ngingo, Altit yabwiye umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy ko abona Kabuga yasinziriye, nyuma y’amasegonda Bonomy asubiza ko abona Kabuga “akanuye” noneho.
Gusa igihe cyari giteganyijwe cy’iburanisha cyari kirangiye, umucamanza Bonomy avuga ko rizakomeza ku munsi kuri uyu wa kane, hakomeza kumvwa KAB053.