Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ko bagiye guhura bakaganira ku matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, aho benshi bategereje imyanzuro bari bwemeze.
Aba batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tshisekedi, barahurira i Lubumbashi kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, aho bihuriza hamwe abasanzwe ari inkoramutima za Moïse Katumbi watangaje ko azahatana.
Bivugwa ko abagomba guhura muri ibi biganiro barimo, Delly Sesanga wo muri Envol, Martin Fayulu wo muri Ecide na Matata Ponyo wo muri LDG.
Aba banyapolitiki, bagomba kuza gushyira hane itangazo rihuriweho ry’imyanzuro baza gufatira muri ibi biganiro byabo, ryitezweho gutanga umurongo w’uburyo bazitabira amatora.
Hari amakuru avuga ko bashobora gutanga umurongo w’uburyo bazahanga na Perezida Tshisekedi, ku buryo bashobora kwitoramo uzahangana na we.
Nanone kandi muri ibi biganiro bibera i Lubumbashi, biragaruka ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, igiye kuba nyuma y’iminsi micye hashyizwe hanze itangazo ryashyiriweho umukono i Kinshasa ry’impuzamashyaka Union Sacrée, ryatangaje ko bashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi mu matora.
RWANDATRIBUNE.COM