Polisi y’u Rwanda yanyomoje amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire urugo rwe rwaba rwagoswe na Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko amakuru yacicickanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umunyapolitiki Ingabire Victoire urugo rwe rwaba rwagoswe na Polisi ntaho ahuriye n’ukuri kuko ibyo nta byigeze bibaho.
Uyu muvugizi yakomeje agira ati”Ntabwo urugo rwe rwigeze ruzengurukwa n’abashinzwe umutekano, ntawageze ku rugo rwe njye by’umwihariko sinzi aho atuye ariko birumvikana ko n’uwashaka kuhamenya bitananirana ariko ntabwo mu by’ukuri urugo rwe ruzengurutswe nta na gahunda yo kuruzenguruka kuko nta n’impamvu yo kuruzenguruka”.
Ingabire Victoire na we yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko urugo rwe rutigeze ruzengurukwa n’inzego z’umutekano kandi ko nta rwego na rumwe rwigeze rumuhamagara.
Mu kiganiro cye yagize ati “Nibyo hamaze iminsi havugwa amakuru ko umutekano wanjye utameze neza,hari ababibwiye mu magambo,hari za twitter zasohotse,hari ibinyamakuru byegereye leta byasohoye inkuru.Ibyo byose bituma abantu bagira umutima uhangayitse ko ibintu bitameze neza.
Oya, urugo rwanjye nta muntu warugose rwose, nta muntu warugose, abantu barinjira bagasohoka baje kunsura, nta muntu warugose nta n’urwego urwo ari rwo rwose rwaba rwampagaye.
Uyu munyapolitike yasabye abanyarwanda kubahana mu bitekerezo aho gutukana kuko ngo ntabwo abantu bakumva ibintu kimwe.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.Com