Ku munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’ ubwigenge abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo mu Mujyi wa Bukavu bagaragaye bafite amabendera adasanzwe aho bari bazamuye ibendera ritandukanye bituma Perezida wa Congo-Kinshasa, Felix Antoine Tshisekedi arakara anemeza ko ababikoze bagomba gukurikiranwa.
Marcellin Tshishambo ukorana bya hafi na Perezida wacuye igihe Joseph Kabila na Mbwisa Nyamwisi ni bamwe mu banyapolitiki bakomeje gutungwa agatoki bashinjwa kuba inyuma y’ iki gikorwa cyo kwerekana ibendera rishya ry’ Intara y’ Amajyepfo ya Kivu.
Isesengura rya Celebzmagazine rigaragaraza ko iki gikorwa kigamije kwerekana ko abaturage bo muri aka gace badashyigikiye Leta ya Kinshasa iyobowe na Tshisekedi.
Si ibyo gusa kuko hari n’ abanyapolitiki nka Dr. Dennis Mukwege bagera aho bagira bati” Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko hari abantu bifuza ko dusubira mu ntambara tumazemo imyaka isaga 25, bashaka ko igihugu gicikamo ibice”.
Amateka ya politiki yo muri Congo-Kinshasa nk’ uko yagiye yisubiramo yagiye yerekana ko hari abantu bifuza ko iki gihugu kinini kandi gifite ubutunzi bwinshi cyacikamo ibice icyo bise” Federalism”.
Ndacyayisenga Jerome