Bitewe n’ikibazo cy’indege habayeho impunduka ku rugendo rwa Rayon SPorts igomba kwerekeza muri Sudani gukina na Al Hilal mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League aho bazahaguruka ku munsi w’ejo.
Byari biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka mu ijoro ryo kuwa Gatanu ikagera muri Sudani ku munsi wo kuwa Gatandatu saa 10:00’ za mu gitondo, hakaba habayeho impinduka, bazahaguruka mu ijoro ry’ejo ku wa Kane(saa saba z’ijoro, bizaba byamaze kuba ku wa Gatanu) bagereyo mu gitondo cyo kuwa Gatanu.
Nkuko rwandatribune.com ibikesha ikinyamakuru Isimbi; ngo Jean Paul Nkurunziza umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko izi mpinduka zitabaturutseho byatewe n’uko habayeho ikibazo cy’indege nke biba ngombwa ko urugendo rwimurwa.
Yagize ati“habaye guhinduka gato, ikibitera navuga ko ari ibura ry’indege n’ubwinshi bw’abagenzi buriho muri iyi minsi kuko n’amatike y’indege asa nayagiye ahenda, kuri gahunda yacu navuga ko nta mpungenge zihari kuko twungutse umunsi umwe, tuzagenda ku munsi w’ejo kuwa Kane mu ijoro tugereyo ku wa Gatanu mu gitondo aho kugenda ku wa Gatanu mu ijoro tukagerayo ku wa Gatandatu mu gitondo.”
Yakomeje avuga ko abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune biteguye gusezerera iyi kipe bagakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Yagize ati“nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo mu bo tuzajyana keretse abatarakinnye umukino ubanza n’uwo kwishyura ntabwo bazawukina kuko batabyemerewe, kereka dusezereye iyi kipe ni bwo bazakina mu ijonjora rikurikiyeho.”
Umukino ubanza w’iri jonjora ry’ibanze wabereye mu Rwanda, amakipe yombi yanganyije 1-1, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama kugira ngo ikomeze mu ijonjora rikurikiyeho.
Muyobozi Jerome