Nyuma y’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred agejeje ubwegure bwe ku nama njyanama y’ako karere, inama idasanzwe y’iyo nama njyanama yemeje ubwegure bwe.
Uyu Ndayambaje Alfred yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe nyuma y’uko yirukankwe ku mwanya wo kuba Ushinzwe imibereho y’abakinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi (Team Manager) mu mwaka wa 2014.
Icyo gihe yazize kuba umukinnyi Daddy Birori yarakoreshaga ibyangombwa bibiri, akaba kandi mu mwaka wa 2020 yarasohowe mu nteko ishinga amategeko muri komisiyo ya Pac, kuko yari ananiwe gusobanura ikoreshwa ry’umutungo muri ako karere mu bihe bya Covid-19.
Amakuru ataremezwa neza avuga ko Ngarambe Alfred yeguye kuri uyu mwanya kugira ngo ajye kugirwa umunyamabanga mukuru wa Ferwafa.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com