Umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda watangijwe na Perezida Paul Kagame, wemejwe n’Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite.
Uyu mushinga ukimara gutangizwa washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, ubu inama y’Abaperezida mu mutwe w’Abadepite ukaba wize kuri uyu mushinga.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza yagejeje ku bagize inteko rusange ,raporo ikubiyemo isuzuma ryakozwe kuri uyu mushinga ugamije guhindura ingengabihe y’amatora y’abadepite yari ateganijwe,agahuzwa n’aya Perezida, ateganijwe muri 2024.
Uretse ingingo za 75 na 79 zijyanye na manda y’abadepite n’ibijyanye no guseswa kw’inteko ,hari izindi ngingo zavuguruwe mu bijyanye n’imyandikire harimo iya 66, yerekeye itangira ry’imirimo y’abagize inteko ishinga amategeko, aho iminsi yateganywaga igirwa iminsi 30 ivuye kuri 15.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana, avuga ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika bikorwa ku nyungu z’abaturage.
Igikorwa cyo kuvugurura itegeko nshinga cyaherukaga muri 2015 ubwohavugururwaga ingingo ya 101.